skol
fortebet

Producer Madebeats yahishuye impamvu ikomeye yatumye atigaragaza cyane ku ndirimbo ‘WHY’ ya Diamond Platnumz na The Ben

Yanditswe: Friday 14, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Kwezi k’Ugushyingo 2021 umuhanzi The Ben wari uturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yahuriye i Dar es Salaam na producer Madebeat wari uturutse i Kigali.

Sponsored Ad

Umugambi wari ukujya kureba icyamamare Diamond Platnumz ngo akorane indirimbo na The Ben itunganyijwe na Madebeat. Ni nako byagenze.

Indirimbo byarangiye yiswe “Why” ifatirwa amashusho, aratunganywa, tariki 02 Mutarama 2022 bayishyira hanze mu buryo bw’amajwi nyuma n’amashusho aza gusohoka.

Iyi ndirimbo yavugishije abatari bake mu bakurikira umuziki nyarwanda. Cyari igitego umuhanzi nyarwanda atsinze cyo gukorana na Diamond Platnumz uri mu bubashywe ku mugabane w’Afurika.

Cyari igitego kandi kuri Producer Madebeat ukoze iyi ndirimbo y’amateka mu gihe cy’imyaka itanu gusa amaze ari muri aka kazi.

Indirimbo isohotse ni nk’umwana wavutse, biba ari ibyishimo ku bantu bose bayigizemo uruhare, bikaba akarusho iyo yakunzwe.

Yaba The Ben, Diamond Platumz, Producer Lizer bose basangije ababakurikira Why yari imaze iminsi ibaraza amajoro, ariko Madebeat we yarinumiye!

Mu kiganiro Madebeat yagiranye na Umuryango yavuze ko nta kindi kibazo cyatumye ahubwo byatewe n’uko yari ahugiye kuri alubumu ye Made In Kigali ari gutegura.

Ati “Kuba ntarayivuzeho kuri social media ntabwo ari ikibazo kuko nanjye murabizi ndi kwitegura alubumu yanjye, maze iminsi mpuze cyane kubivanga ibyo n’akazi gasanzwe ko gukorera abandi bahanzi ni ibintu bituma umuntu ahuga ntiyibuke gupostinga.”

Gukorera Harmonize byakuruye umwuka mubi?

Abahanzi babiri bakunzwe cyane muri Tanzania kuri ubu harimo Harmonize na Diamond, ariko bamaze iminsi barebana ay’ingwe, ku buryo Producer wakoreye umwe adashobora gukorana n’undi.

Ibi byahindutse ubwo Madebeat yarangizaga gukora Why akajya muri Konde Gang agakora indirimbo ya Bruce Melodie na Harmonize.

Hari abavuga ko ibi ari ikizira ndetse bishobora kuba bitarashimishije Diamond Platnumz bigakurura umwuka mubi gutyo, gusa Madebeat yemeza ko nta kibazo bafitanye.

Ati “Kuba Harmonize na Diamond badacana uwaka njyewe nta kintu mbiziho, njye ndi producer ukorana n’abahanzi bose gukorana na Harmonize na Diamond nta kibazo kirimo nemerewe gukorana n’umuntu uwo ari we wese imikoranire yanjye nabo ntabwo yari kugirwaho ingaruka n’uko batandukanye.”

Imiryango mishya yarafungutse

Nta muhanzi witwa ko akomeye mu Rwanda Madebeat atarakorera indirimbo, ndetse hari n’abandi bo mu mahanga yagiye akorera barimo na Ray Vanny ukorera muri Wasafi ya Diamond Platnumz, gusa bwari ubwa mbere akoreye igihanganye cyo kurwego nk’u urwa Simba.

Madebeat avuga ko “ni imiryango mishya iba ifungutse mu kazi kanjye kandi ndizera ko n’indi miryango myinshi izafunguka urumva imyaka hafi itanu maze nakoranye n’abahanzi hafi ya bose bo mu Rwanda, Harmonize twari dusanzwe dukorana na Diamond yiyongereyeho, ndizera ko haziyongera n’abandi bo mu bindi bihugu.”

Made In Kigali yaheze he?

Tariki 25 Ukuboza 2021, Madebeat yari gusohora alubumu ye yise Made In Kigali yahurijeho abahanzi batandukanye, gusa ntibyigeze biba.

Avuga ko icyatumye itinda ari uko “Hajemo akabazo kuko ikigo kizamfasha gucuruza izo ndirimbo, bambwiye ko kuri Noheli baba bari mu biruhuko bituma badashobora gukurikirana indirimbo uko bwikiye, mbona rero guhita nzisohora gusa nta kuzimenyekanisha byabaye ndavuga nti ‘reka mbisunike mbyigize imbere gato.”

Madebeats yavuye mu mushinga w’indirimbo ya The Ben na Diamond yinjira mu ikorwa ry’iya Bruce Melodie na Harmonize

Amatariki mashya iyi alubumu izasohokera azatangazwa mu gihe cya vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa