Queen Cha yanyomoje amakuru yavugaga ko atwite inda y’imvutsi
Yanditswe: Friday 25, Aug 2023

Umuhanzikazi Queen Cha umaze Iminsi atagaragara mu muziki , yanyomoje amakuru yahwihwiswaga ko atwite Inda y’imvutsi , ngo bikaba aribyo byatumye itigaragaza muri muzika y’u Rwanda.
Queen Cha aganira n’ikinyamakuru cya Bwiza ducyesha iyi nkuru yahakanye aya makuru yavugwa arimo muri ibyo guhagarika umuziki mu ibanga, no kuba byavugwaga ko yaba atwite cyangwa se akaba yarabyaye arimo kurera uruhinja kugirango rwigire hejuru abone gusubira mu muziki.
Yagize "Ntabwo ntwite ntan’ubwo nabyaye, ni ukumbeshyera.Ibyo mpugiyemo igihe nikigera nzabitangaza.Ikindi yongeyeho ko amaze iminsi ku mugabane w’i Burayi bityo ko bitari kumworohera mu gukora umuziki naho kuba ntwite sibyo kandi ntabwo nabyaye."
Queen Cha yasezeye muri The Mane yari amazemo imyaka itatu aho yakoreye indirimbo nka Romantic, Question, Winner, Twongere yakoranye na Bruce Melodie n’izindi nyinshi.
Uyu muhanzikazi winjiye muri The Mane mu 2018, amakuru avuga ko yari yarumvikanye n’ubuyobozi bwayo ko igihe nikigera akumva atagishaka gukorana nabo azasesa amasezerano.
Ibi ni nako byagenze mu minsi ishize ubwo yasohoraga urwandiko rusesa amasezerano ye muri The Mane Music.
Umuyobozi wa The Mane Music, Bad Rama, aherutse gutangaza ko mu nkubiri y’abaherutse gusezera muri kompanyi ye, Queen Cha ari we wagiye bumvikanye neza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *