skol

RDB yasabye abategura ibitaramo bitandukanye kwita aho byabereye murwego rwo kwirinda urusaku

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 25 March 2022

Kuva icyorezo cya COVID19 cyagera mu Rwanda mu mwaka wa 2020 cyagize ingaruka nyinshi ku bukungu bw’igihugu ndetse no ku buzima busanzwe bw’Abanyarwanda, bitewe nuko byasabaga ingamba zikomeye zirimo no kwigomwa bimwe mu bisanzwe bishimisha abantu kugira ngo kibashe guhashywa.


Muri ibi harimo kuba bimwe mu bikorwa by’imikino n’imyidagaduro byarahagaritswe nyamara byari isoko y’ibyishimo kuri benshi ndetse bikaba byari n’akazi ka bamwe.

Nyuma y’igihe kirenga imyaka ibiri u Rwanda ruhanganye n’iki cyorezo, intambwe igaragara yaratewe mu kugihashya nubwo kitaracika burundu, ibi byatumye ubuzima bugenda bugaruka ndetse n’ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro byongera gukomorerwa byubahiriza amabwiriza yo kwirinda ndetse n’asanzwe agenga imigendekere myiza y’ibi bikorwa harimo no kutabangamira abandi hirindwa urusaku n’ibindi.

Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe ubukerarugendo muri RDB, Kageruka Ariella avuga ko urwego rw’imyidagaduro rwagizweho ingaruka na COVID19 kimwe n’izindi nzego, bityo ko rukeneye kuzahurwa no kongera kwiyubaka binyuze mu kwinjiza amafaranga ava mu bikorwa by’imyidagaduro bitandukanye gusa nanone bigakorwa hatabangamiwe ubuzima rusange bw’abaturage.

Yagize ati “Urwego rw’imyidagaduro rwagizweho ingaruka na COVID19 kimwe n’izindi nzego, mu rwego rwo kuzahura imyidagaduro rero hakenewo ko rwongera kwiyubaka binyuze mu mafaranga rwinjiza, gusa nanone ntitwarurebera mu rwego rw’ubukungu ngo twibagirwe ubuzima rusange. Imyidagaduro ikwiye kuzahurwa ariko nanone idateje ibindi bibazo birimo nk’urusaku. Abantu ntibakwiye gushyiraho ibikorwa by’imyidagaduro mu rwego rwo gukorera amafaranga gusa, ahubwo bakwiye no kureba ku byishimo by’abaturage, atari abitabiriye ibyo bikorwa gusa. Ntibikwiye gushimisha ababyitabiriye ngo bibangamire abatabyitabiriye, izo mpande zombi zikwiye kurebwaho.”

Kageruka mu kiganiro na RBA, yakanguriye abategura ibitaramo gufata iya mbere bo ubwabo bakareba niba ibyo bakora bitabangamiye abandi mbere y’uko babyibutswa, ni mu gihe bamwe bavuga ko icyo bakwiriye kwitaho gusa ari ahatuma binjiza amafaranga aho kureba ku nyungu muri rusange, ari na ho hava kuba ibi bikorwa byahagarikwa.

Yakomeje agira ati “Tekereza nawe wiriwe mu kazi, ukaba ukeneye kuryama ukaruhuka, hanyuma ukisanga ukijwe n’urusaku rudasanzwe, ibi ntibyatuma ubasha kuzinduka ngo usubire mu kazi kawe mu munsi ukurikira.”

Kageruka Ariella avuga ko hakiri imbogamizi zimwe na zimwe mu mikoranire n’inzego zirebwa n’imyidagaduro ariko ko biri mu nzira yo gukemuka.

U Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere urwego rw’imyidagaduro mu Rwanda rukangurira abashoramari batandukanye gushora imari muri uru rwego, hubaka ibikorwa remezo by’imyidagaduro ahabugenewe hitaruye ingo cyangwa hari uburyo bwo gufata urusaku nka’Canal Olympia Rebero’, Kigali Arena ndetse na Intare Arena iherereye i Rusororo.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Knneth Gasana ukinira Patriots BBC yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda...

Wilson Kenneth Gasana ukinira ikipe y’Igihugu ya Basketball na REG BBC...
24 May 2022 0

Videwo y’umunsi : Miss Elsa yitabye urukiko

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gicurasi Iradukunda Elsa wabaye Miss...
24 May 2022 0

Inkweto Kanye West yagaragayemo yabaye urwenya ku abakoresha...

Umuhanzi ukorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe z’Amerika wamamaye nka...
24 May 2022 0

Umwuka mubi watangiye gututumba hagati ya Symphony Band na Ariel...

Umuhanzikazi ukunzwe n’abatari bake uzwi nka Ariel Wayz yagaragaje ko...
24 May 2022 0

Amwe mu magambo abakobwa banga kumva iyo bayabwiwe n’abakunzi...

Nkuko umuntu agira ikintu akunda gukora , kurya ni ibindi ni nako akunda...
23 May 2022 0

Bwa mbere Mama Sava yahishuye byinshi ku musore wigaruriye umutima...

Umunyana Annalisa wamenyekanye nka Mama Sava wamenyekanye muri firime...
23 May 2022 0