skol

Rema na Ayra Starr basomaniye ku rubyiniro bitiza umurindi inkuru z’urukundo rwabo

Yanditswe: Monday 29, Sep 2025

featured-image

Abahanzi b’Abanya-Nigeria bakomeye mu njyana ya Afrobeats, Rema na Ayra Starr, bongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusomanira ku rubyiniro mu gitaramo gikomeye cya Global Citizen Festival cyabereye mu mujyi wa New York mu mpera z’icyumweru gishize.

Ayra Starr wari umwe mu bahanzi bakuru bacyitabiriye, yatunguye abafana ubwo yahamagaraga Rema ku rubyiniro hagati mu gitaramo. Bombi bahise batangira gusangira ibihe by’umunezero, baririmba indirimbo zizwi cyane za Rema zirimo Calm Down yakoranye na Selena Gomez ndetse na Baby. Ubwo baririmbaga, bagaragaje uburyohe bw’urukundo n’urwenya bombi bahuriyeho, ibintu byateye abafana ibyishimo n’urusaku rwinshi.

Icyatunguranye kurusha ibindi ni uko igitaramo cyabo cyarangiye basomanye ku mugaragaro, bituma abafana basakuza cyane, abandi bafata amashusho byihuse, bihita bivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi bibaye mu gihe Ayra Starr aherutse kunyomoza amakuru yavugaga ko yaba ari mu rukundo na Rema, aho yavuze ko amufata nk’“umuvandimwe muri Kristo.” Nyamara, ibyo bakoze byahise bituma havuka andi makuru mashya avuga ko bombi baba bafitanye umubano wihariye.

Kugeza ubu, nta n’umwe muri aba bahanzi uragira icyo atangaza ku mugaragaro ngo ahakane cyangwa yemeze ibyo abafana bavuga. Gusa igikorwa bakoze cyatumye abakunzi babo bongera kwibaza cyane kuri iyi nkuru, bamwe bishimira ko urukundo rugeze aharyoshye, abandi bemeza ko ari uburyo bwo gukomeza gukurura abafana no kubaka izina ryabo mu muziki mpuzamahanga.

Ayra Starr na Rema bongeye kugaragara basomana mu ruhame

Abantu benshi bemeza ko aba bombi bashobora kuba bari mu rukundo rw’ibanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa