skol
fortebet

RIB yahinyuje DJ Brianne | Ish Kevin na Nziza Olga bagiye gushyikirizwa Ubushinjacyaha

Yanditswe: Monday 28, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye tariki ya 27 Kamena 2021 nibwo Dj Brianne yakoze ikiganiro kuri Instagram Live atangaza ko ko we n’abo bari bafunganywe bafunguwe, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwanyomoje aya makuru bahamya ko babiri muri batandatu bari bafatanywe bagifunze.

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko Semana Kevin ari we Ish Kevin n’uwitwa Nziza Olga bagifunze ndetse dosiye yabo igomba gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Aba babiri basigaye bafunze mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwarekuye abarimo Mugisha Patrick, Munyanshoza Celine, Umulisa Benitha ukunze kwiyita Queen Nitha na Byukusenge Esther Brianna uzwi nka DJ Brianne.

Nyuma yo kurekurwa DJ Brianne wari kumwe na Mugisha Patrick, Umulisa Benitha na Munyanshoza Celine bifashe amashusho bari mu birori byo kwishimira ko barekuwe.

Muri aya mashusho yatambukaga ‘Live’ binyuze kuri Instagram, abakurikira DJ Brianne bakunze kumubaza impamvu atari kumwe na Ish Kevin na we akababeshya ko abantu bose barekuwe ndetse batashye.

Uyu mukobwa uzwi mu kuvanga imiziki kimwe na Umulisa Benitha babwiye abari bakurikiye iki kiganiro ko abo bafunganywe bose bameze neza ndetse barekuwe.
Mu magambo ye, Dj Brianne yagize ati “Bose barekuwe, buri wese ari iwe impamvu ari twe muri kubona ni uko twe tubana. Turi mu rugo turi gusangira dushima Imana.”

Ibi byose bibaye nyuma yuko ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021 RIB yataye muri yombi abantu batandatu barimo Ish Kevin na DJ Brianne bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Bafatiwe mu rugo banarenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 bajya gufungirwa kuri RIB Station ya Gisozi.

Ish Kevin na mugenzi we Nziza Olga bazitaba ubushinjacyaha

Refe:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa