RIB yatangiye gukurikirana ikibazo cya ya Modoka Bahavu yatsindiye muri RIMA atarahabwa
Yanditswe: Friday 14, Apr 2023

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwinjiye mu kibazo cy’imodoka Bahavu Usanase Jannet wamamaye muri filime ya City Maid n’iyitwa Impanga aherutse gutsindira muri Rwanda International Movie Awards akaba agiye kumaa ibyumweru bibiri atarayihabwa.
Bahavu yegukanye igihembo cy’iyi modoka ku ya 1 Mata 2023 mu ibihembo bya ‘Rwanda International Movie Awards’ aho ari we wahize abandi mu cyiciro cya People’s choice cyari cyashyiriweho imodoka ku uzacyegukana.
Imodoka Bahavu yatsindiye iri mu bwoko bwa KIA K5 yakozwe mu 2012 ifite agaciro ka miliyoni 13 Frw.
Nyuma yo gutangazwa ko ari we wegukanye iyi modoka ariko agataha atayihawe, amakuru atugeraho avuga ko yagerageje kuvugisha Mucyo Jackson uyobora Ishusho Arts itanga ibi bihembo ngo amenye igihe azayihererwa gusa ntibabasha guhuza.
Amakuru twahawe n’umuntu uzi iby’iki kibazo, avuga ko Mucyo Jackson yageze aho aha Bahavu nimero zo muri Ndoli Safaris umuterankunga wagombaga gutanga iyi modoka, abahamagaye bamubwira ko imodoka ihari ahubwo ikibura ari ukuzuza ibyo bumvikanye ikabona gutangwa.
Uku kudahuza niko kwatumye Bahavu afata icyemezo cyo kwiyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Biravugwa ko Bahavu yatanze ikirego muri RIB nyuma y’uko anyanganyijwe imodoka yatsindiye .
Ku rundi ruhande ariko amakuru ahari avuga ko nyuma y’uko abategura iri rushanwa bamenye ko Bahavu yatanze ikirego, bamwijeje ko imodoka ye azayishyikirizwa ku wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *