Rick Ross yahishuye ko akoranye n’abagore byazamura irari ry’ubusambanyi
Yanditswe: Thursday 27, Jul 2017
Rick Ross yamaze gutangaza ko adashobora gusinyisha cyangwa ngo akorane n’abagore mu inzu itunganyamuzika ya May Bach abereye umuyobozi.Ni mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Breakfast Club.
Uyu mugabo yeruye avuga ko aramutse akoranye n’abagore byazamura irari kuburyo bashobora kuryamana.
William Leonard Roberts II wamamaye nka Rick Ross yavuze ko aba afite impungenge ko abona gukorana n’abagore byamutera kumva ashaka kuryamana nabo bityo n’akazi kakaba karangiritse.Yagize ati”Sinigeze mbikora (...)
Rick Ross yamaze gutangaza ko adashobora gusinyisha cyangwa ngo akorane n’abagore mu inzu itunganyamuzika ya May Bach abereye umuyobozi.Ni mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Breakfast Club.
Uyu mugabo yeruye avuga ko aramutse akoranye n’abagore byazamura irari kuburyo bashobora kuryamana.
William Leonard Roberts II wamamaye nka Rick Ross yavuze ko aba afite impungenge ko abona gukorana n’abagore byamutera kumva ashaka kuryamana nabo bityo n’akazi kakaba karangiritse.Yagize ati”Sinigeze mbikora kuberako nziko naryamana nabo, mba ndajwe ishinga n’akazi mbabwize ukuri”.
Rick Ross yongeyeho ko kuba yazajya atakaza amafaranga kuri uwo mugore mu ifatwa ry’amafoto kandi ari mwiza ibi ari ibntu byatuma yifuza kuryamana na we.
- Umuraperi Rick Ross mu kiganiro na Breakfast Club
Uyu muraperi ubusanzwe witwa William Leonard Roberts II yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa "Hustlin’", "Speedin’" yakoranye na R. Kelly, "So Sophisticated" n’izindi ziganjemo yagiye akorana n’abahanzi yasinyishije mu nzu itunganya umuziki ya Mayback Music ikora guhera muri 2009.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *