skol
fortebet

Rick Ross yihaye intego yo kurira umusozi wa Kilimanjaro bitarenze 2024

Yanditswe: Friday 01, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umu Raperi Rick Ross umaze kubaka izina muri Leta zunzwe ubumwe za America ndetse no ku isi hose muri rusange mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru yatangaje ko yihaye umuhigo wo kurira umusozi muremure muri Africa.

Sponsored Ad

Ibi yabivuze ubwo yari mukiganiro cyitwa Full Podcast, yavuze ko muri uyu mwaka yihaye imihigo y’ibintu bitandukanye yifuza kugeraho harimo no kurira umusozi wa Kilimanjaro uherereye mu gihugu cya Tanzania.

Rick Ross kandi yavuze ko uyu muhigo yihaye bitagomba kuzarenza umwaka wa 2024 atarawugeraho.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko ntakintu atabasha kugeraho mu gihe agishyizeho umutima we wose yagize ati" Ibi ni ubwa mbere mbivuze ariko mu mwaka wa 2024 nzurira ngere ku gasongero k’umusozi wa Kilimanjaro. nzabigeraho, kandi tuzajyana".

Rick Ross yakomeje avuga ko ataramenya neza ibyerekeranye n’uyu musozi n’uko azawuzamuka, gusa icyo azi nuko intego yihaaye agomba kuzayigeraho uko byagenda kose, avuga ko mu mpera z’uyu mwaka azatangira kwitegura mu mutwe kuburyo muri 2023 azatangira gukora imyitozo ngororamubiri.

Uyu mu raperi yakommeje avuga ko uru rugendo atazarwifasha agomba kuzajyana n’umuntu uzamutwaza amafunguro azaba yifashisha muri iyo minsi.

Aha abanyamakuru bamubajije niba azi igihe bishobora kumutwara kugirango agere kurako gasongere asubiza agira avuga ko atabizi icyakora acyeka ko ari iminsi itanu kugera ku icumi.

Rick Ross yihaye intego yo kurira umusozi muremure’Kilimanjaro’ uherereye Tanzania

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa