skol
fortebet

Riderman yavuze ku mfura ye yabyaranye na Miss Nadia

Yanditswe: Thursday 26, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman muri muzika nyarwanda yavuze ku mwana we w’imfura w’imyaka ibiri n’amezi make, ngo guseka kwe bitera ibinezaneza umubyeyi we.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 11 Ukuboza 2015 ahagana saa cyenda n’igice z’ijoro ni bwo Eltad umuhungu wa Riderman na Agasaro Nadia yavutse. ‘Eltad’ ni izina rihabwa umwana w’umuhungu bisobanura uw’Imana yishimira cyane. Urukundo muri uyu muryango ni rwose; umufasha we ,Nadia Farida Agasaro wabaye Nyampinga wa Kaminuza ya Mount (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman muri muzika nyarwanda yavuze ku mwana we w’imfura w’imyaka ibiri n’amezi make, ngo guseka kwe bitera ibinezaneza umubyeyi we.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 11 Ukuboza 2015 ahagana saa cyenda n’igice z’ijoro ni bwo Eltad umuhungu wa Riderman na Agasaro Nadia yavutse. ‘Eltad’ ni izina rihabwa umwana w’umuhungu bisobanura uw’Imana yishimira cyane.

Urukundo muri uyu muryango ni rwose; umufasha we ,Nadia Farida Agasaro wabaye Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya aherutse gushyira ifoto kuri instagram yakoze ikimenyetso cy’umutima n’intoki we n’umugabo we,maze ayiherekesha amagambo agira ati” Aranyuzuza nkamwuzuza”

Imbuto y’urukundo rwa Nadia na Riderman ni umwana w’umuhungu wavutse; Riderman avuga ko amukunda cyane.Yamufotoye yicaye ku modoka hejuru ariko amufashe ku kuboko.

Uyu muhanzi yasangije abamukurikira kuri instagram basaga ibihumbi 32 ubwo yaberekaga ifoto y’imfura ye maze akagira ati” Iyo asetse umutima wanjye wuzura umucyo”

Riderman na Miss Agasaro Nadia basezeranye imbere y’Imana muri Paruwasi ya Kicukiro ku gicamunsi cyo ku ya 16 Kanama 2015.

Riderman na Miss Agasaro Nadia Farid basezeranye imbere y’amategeko ku itariki ya 24 Nyakanga 2015 mu Murenge wa Kigarama ho mu Karere ka Kicukiro, bakurikizaho gusezerana imbere y’Imana nyuma y’ibyumweru bigera kuri bitatu muri Paruwasi ya Kicukiro ku gicamunsi cyo tariki ya 16 Kanama 2015.

Agasaro Farid Nadia ateruye umwana w’umuhungu aherutse kubyarana na Riderman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa