skol
fortebet

Riderman yongeye gukora ikintu gikomye k’Ubisumizi nyuma y’imyaka 7

Yanditswe: Monday 20, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi ku izina rya Riderman, Mu gihe cya vuba agiye kongera gufungura imiryango ya Studio ye yitwa Ibisumizi yari imaze imyaka irindwi yarafunzwe.

Sponsored Ad

Ibisumizi ni imwe muri studio yakorewemo indirimbo zakunzwe hagati ya 2012 na 2014 ndetse yafashije abahanzi batandukanye kuzamura amazina yabo.

Muri abo harimo Ama G The Black, Oda Paccy, Queen Cha, M Izzo n’abandi batandukanye.

Mu mpera za 2013 nibwo ibibazo muri iyi studio yakoreraga mu gace kazwi nka Tarinyota mu Biryogo, i Nyamirambo. Ibi byari bishingiye ku myitwarire itari myiza y’aba producer bavugwagaho gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no kutishura imisoro.

Ibyuma byari mu Bisumizi Riderman yarabiapkiye abijyana iwe, studio arayifunga, zimwe mu ndirimbo ze akajya azitunganyiriza mu rugo.

Nyuma y’imyaka irindwi, Ibisumizi bigeye kongera gufungura imiryango nk’uko amakuru Umuryango ! ifite abyemeza.


Iyi Studio izaba ikorera i Gikondo, yitezweho gufasha abahanzi bafite impano gusa ntabwo bazaba bacungirwa inyungu n’Ibisumizi.

Ahazakorera iyi studio kandi hazaba harimo n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa