skol

Rihanna yagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kwibaruka ubuheture [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 05, Oct 2025

featured-image

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi akaba n’umushabitsi ukomeye mu bijyanye n’imideli, Rihanna, yagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kubyara umwana wa gatatu n’umukunzi we A$AP Rocky.

Uyu muhanzikazi uzwi cyane mu ndirimbo “Umbrella” yagaragaye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya A$AP Rocky wujuje imyaka 37, bikaba byabereye i West Hollywood, muri Leta ya California, ku mugoroba wo ku wa Gatanu.

Rihanna w’imyaka 37 y’amavuko yari yambaye ipantaro y’umukara iriho imitako, ijipo y’uruhu y’umukara (leather bomber jacket) ituma agaragara mu mwambaro ugezweho kandi w’ubwitonzi.

Yari yambaye kandi inkweto ndende z’umukara n’amadarubindi y’amaso (shades), bituma agaragara mu isura y’umuhanzikazi ugaragaza icyerekezo cy’imyambarire y’abanyamideri b’iki gihe.

Uretse imyambarire ye yatumye benshi bamuvuga cyane, yagaragaye ashimishijwe n’ibirori by’umukunzi we A$AP Rocky., anagaragaza ko ameze neza nyuma yo kwibaruka umwana wa gatatu.

Umuhanzi w’imideli n’umunyamideli, akaba n’umuyobozi wa Savage X Fenty, Rihanna, yari afite imisatsi ye miremire ishashagirana, agaragara nk’usubiye mu bikorwa by’imideli.

Ni ubwa mbere agaragaye mu ruhame kuva yibarutse, ibintu byahise byongera kwemeza ko ari umwe mu byamamare bikomeje kwitwara neza mu guhuza ubuzima bw’umuryango n’akazi ka muzika n’imideli.

Umuraperi A$AP Rocky, umukunzi wa Rihanna, yari yambaye amadarubindi ubwo yajyaga mu modoka ye yo mu bwoko bwa Rolls-Royce ifunguye hejuru (convertible), mbere yo gusohoka mu birori ari kumwe na Rihanna, ubu wabaye umubyeyi w’abana batatu.

Aba bombi bafotowe barimo baganirira hanze y’aho ibirori byaberaga, mbere yo kwinjira muri iyo modoka y’icyubahiro. Mu kanya gato nyuma yaho, Rihanna w’imyaka 37 yagaragaye aseka asuhuza abanyamakuru bari barimo kumufotora.

Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo Rude Boy, yahamije kuwa 24 Nzeri 2025 ko yibarutse umukobwa wabo wa mbere, akaba umwana wa gatatu mu muryango. Yatangaje inkuru nziza anyuze kuri Instagram, avuga ati: “Rocki Irish Mayers, yavutse ku ya 13 Nzeri 2025,” ashyiraho ifoto amufashe mu ntoki.

Uwo mwana mushya, Baby Rocki, yaje yiyongera kuri basaza be babiri — RZA Athelston, wavutse mu kwezi kwa Gicurasi 2022, na Riot Rose, wavutse muri Kanama 2023.

Rihanna na A$AP Rocky batangiye gukundana ku mugaragaro mu 2020, nubwo bari inshuti kuva kera, ubwo bahuraga bwa mbere mu 2012 bakorana remix y’indirimbo “Cockiness (Love It)” ya Rihanna.

Ubwo Rocky yabazwaga na Elle Magazine mu kwezi gushize niba afite intego yo kurushinga mu gihe umuryango wabo ukomeje kwaguka, yasubije mu buryo butunguranye ariko bwuje urwenya, atanga igisubizo cyerekana ko bakomeje gukundana ariko batihutira gusezerana.

Isabukuru ya A$AP Rocky yatumye Rihanna agaragara bwa mbere mu ruhame nyuma yo kwibaruka ubuheture

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa