skol
fortebet

Rihanna yahagaritse ikirego arega se Ronald Fenty kimaze imyaka irega 2 mu rukiko

Yanditswe: Thursday 09, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Rihanna yahisemo kureka ikirego cya Se umubyara kimaze imyaka irenga 2 mu rukiko , aho yamushinjije ko yakoresheje izina rye mu gushaka amafaranga mu nyungu ze bwite muri “Fenty Entertainment”.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 nziri nibwo , uyu muhanzikazi w’indirimbo za Hip hap , wareze se kuba yarakoresheje izina ry’umuryango kugira ngo ateze imbere umushinga we Fenty Entertainment mu mwaka wa 2019, yabwiye urukiko ko yahagaritse ikirego cye, nk’uko inyandiko z’urukiko zabitangarije ikinyamakuru RadarOnline zibitangaza.

Nk’uko ikinyamakuru Radar Online kibitangaza ngo uyu muhanzikazi yakuyeho ikirego kugira ngo gikemurirwe hanze y’urukiko. Iki cyemezo ngo kiri mu rwego rwo kwirinda amakimbirane rusange y’umuryango wabo.

Robyn Rihanna Fenty uzwi ku izina rya Rihanna, yavuze ko papa we Ronald yateguye ibitaramo nubwo atari umukozi we mu izina ye bifite agaciro k’amafaranga agana miliyoni 15 z’amadolari y’Amerika (miliyoni 10.9 million) mu ruzinduko mu mahanga, atabimubwiye cyangwa ngo amuhe uburenganzira. Uyu muhanzikazi yavuze ko ibintu nk’ibi byangije izina rye mu bijyanye no kuvugana n’abamamaza ndetse n’ibyamuhaga amasoko.

Ku wa 22 Nzeri 2021 , nibwo uyu Rihanna w’imyaka 33 na se bari biteguye kwitaba urukiko, ariko ubu bikaba byavuzwe ko yahisemo kumvikana kugira ngo yirinde amagambo menshi mu manza zabo nk’uko urubuga rubitangaza.

Rihanna akaba yabwiye urukiko ko kuba Ronald Fenty ari Se nta bundi burenganzira amufiteho kandi ko atemerewe gukoresha izina rye mu bikorwa bye atabanje kubyakira uburenganzira. Si ubwa mbere icyamamarekazi Rihanna yagirana ibibazo na Se dore ko bisanzwe bizwi ko batabanye neza kuva muri 2014 ubwo bapfaga ko yakoresheje izina rye yamamaza ibikorwa bye by’ubucuruzi atabanje kwaka uburenganzira.

Rihanna na Papa we barikumwe n’amusaza we muto

Iyi ibaye inshuro ya kabiri Rihanna ajyanye Se mu nkiko nk’uko ikinyamakuru CNN cyabitangaje ko umubano waba bombi umaze igihe utameze neza nk’uwu mwana n’umubyeyi kuko Rihanna yavuze ko Se nta kindi amushakaho uretse kumwitwaza kuko yamenyekanye. Ronald Fenty ku ruhande rwe ntacyo arabivugaho ku byo aregwa n’umukobwa we.

Refe:www.nme.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa