Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi Rihanna ari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana wa gatatu ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Nzeri 2025, yabyaranye n’umuraperi A$AP Rocky. Uyu mwana w’umukobwa yiswe Rocki Irish Mayers, nk’uko aba bombi babitangaje ku mugaragaro ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Rihanna w’imyaka 37 yashyize hanze amafoto agaragaza ibyishimo by’uyu muryango, aho yari ateruye mu biganza bye Rocki wambaye imyenda y’iroza, yongeraho ifoto y’utwambaro duto tw’umwana. Na we yari yambaye impeta iriho amagambo “Mom”, nk’ikimenyetso cy’uko yishimiye kuba umubyeyi ku nshuro ya gatatu. Yanditse kuri ayo mafoto ati: “Rocki Irish Mayers – Sept 13, 2025”, anashyiraho izina rya Rocky.
Uru rugendo rwo kongera kwibaruka rwatangiye kumenyekana ku wa 5 Gicurasi 2025, ubwo Rihanna yagaragazaga inda ye bwa mbere mu mihanda ya New York, mu gihe Rocky yemezaga ayo makuru ku itapi itukura ya Met Gala 2025.
Uyu muryango umaze imyaka itanu uhuje icyerekezo (batangiye gukundana mu 2020), wari usanzwe ufite abana babiri b’abahungu: RZA wavutse mu 2022 na Riot wavutse mu 2023.
Nubwo Rihanna na Rocky batari barateguye kubyara umwana wabo wa mbere, Rihanna yabwiye Vogue mu 2022 ko bitigeze bibabera inzitizi. Ati: “Nahoraga ntekereza ko hazabanza kurushinga, hanyuma hagakurikiraho umwana, ariko se ni nde ubigena nk’itegeko? Ntabwo nemerera ibyo kumbuza kuba umubyeyi.”
Nyuma y’uko batangaje ko bitegura kwibaruka umwana wa gatatu muri Met Gala 2025, ikinyamakuru PEOPLE cyatangaje amakuru cyakuye mu nshuti zabo za hafi, avuga ko uyu muryango witeguye cyane kwakira undi mwana. Umwe muri bo yagize ati: “Rihanna yifuzaga kuva kera kugira umuryango mugari. We na Rocky bishimiye kongera kwakira umwana mushya kandi bategereje n’umutima wose ko abahungu babo babona undi muvandimwe. Ni igihe cyihariye ku buzima bwabo.”
Izi nshuti kandi zahishuye impamvu uyu muryango uri kubyara vuba vuba. Bati: “Bifuza ko abana babo bakurana ubusabane bukomeye, bagafashanya kandi bakagira urukundo rudasanzwe rw’abavandimwe.”
Rihanna n’umugabo we batangaje ko bamaze iminsi bibarutse umwana wabo wa gatatu
Bibarutse umwana w’umukobwa
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *