Robert Redford w’ibigwi bihambaye muri Sinema yitabye Imana
Yanditswe: Wednesday 17, Sep 2025
Robert Redford, umwe mu banyabigwi ba sinema ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzwi cyane muri filime nka Butch Cassidy and the Sundance Kid na The Sting, yitabye Imana ku wa 16 Nzeri afite imyaka 89.
Inkuru y’itabaruka rye yemejwe n’umuvugizi we, Cindi Berger, wavuze ko yaguye mu rugo rwe ruherereye mu misozi ya Utah, ari kumwe n’umuryango we. Yagize ati: “Robert Redford yashizemo umwuka ari ahantu yakundaga, agoswe n’abamukundaga. Azakumburwa cyane. Umuryango urasaba ko waba uhawe agahenge.”
Redford yabaye icyamamare ku isi yose mu myaka ya 1960, ariko igikomeye cyane cyamumenyekanishije ni filime ’Butch Cassidy and the Sundance Kid’ yo mu 1969, yakinanye na Paul Newman. Nyuma yaho bongera gukorana muri The Sting (1973), filime yabaye umusingi ukomeye mu mateka ya sinema ya Hollywood. Nubwo yashimangirwaga kenshi nk’umukinnyi w’icyitegererezo mu bwiza no mu mpano, we ubwe yigeze kuvuga ko atigeze yiyumva neza muri iyo sura bamufatagamo.
Mu mwuga we, Redford yagaragaye muri filime nyinshi zikomeye zirimo The Candidate, All the President’s Men, Indecent Proposal na ’The Way We Were’. Uretse gukina, yabaye n’umuyobozi w’amafilime, atsindira Oscar mu 1980 kubera filime Ordinary People. Yaje kandi kuyobora filime zakunzwe nka ’A River Runs Through It’ (1992), Quiz Show (1994), ndetse na The Horse Whisperer (1998).
Uretse umwuga wo gukina filime, Redford azahora yibukwa cyane nk’uwashinze Sundance Film Festival, igikorwa cyatumye filime z’abantu ku giti cyabo zigira urubuga rwo kumenyekana ku isi. Filime nyinshi zakunzwe cyane n’isi yose zanyuze muri Sundance, nka Four Weddings and a Funeral, Manchester by the Sea, Little Miss Sunshine, The Blair Witch Project na Get Out. Mu 2022, filime CODA yatwaye Oscar ya Best Picture nayo yabanje kumenyekana muri Sundance. Redford ubwe yavuze ko iyo ’festival’ yayishinze kugira ngo ifashe abahanzi bashya kubona uburyo bwo kumenyekanisha ibikorwa byabo no kubaka umuryango uhuza abashaka guhanga ibishya.
Inkuru y’urupfu rwe yakurikiwe n’ubutumwa bw’akababaro ku isi yose. Meryl Streep, wakinanye na we muri Out of Africa, yamwise “intwari mu ruganda rwa sinema” ashimangira ko azahora amwibuka nk’inshuti ikomeye. Jane Fonda, inshuti ye kuva kera, yavuze ko Redford yari umuntu mwiza mu buryo bwose kandi ko kumva ko yapfuye byamukomerekeje cyane. Abandi banyabigwi nka Leonardo DiCaprio, Ron Howard, Jamie Lee Curtis ndetse na Hillary Clinton nabo batanze ubutumwa bwo kumwunamira, bavuga ko yari umunyabigwi wahinduye byinshi mu buhanzi, mu mico no mu kurengera ibidukikije.
Redford yaretse gukina mu 2018, avuga ko yari ananiwe. Uretse ubuhanzi, yari azwi nk’umurwanashyaka ukomeye mu bijyanye no kurengera ibidukikije ndetse no gushyigikira indangagaciro zo guteza imbere ubuhanzi.
Yasize umugore we Sibylle Szaggars bashakanye mu 2009, nyuma yo gutandukana na Lola Van Wagenen babyaranye abana bane mu 1995. Muri abo bana, Scott yapfuye akiri uruhinja, naho James yitabye Imana mu 2020 azize kanseri. Ubu asize abakobwa babiri, Shauna, umuhanzi, na Amy, umuyobozi wa filime.
Robert Redford azahora yibukwa nk’umwe mu bantu b’ingenzi bahinduye sinema ya Hollywood n’isi yose, haba mu gukina kwe, kuyobora filime ndetse no guhanga ikibuga cyafashije abahanzi bashya kubona amahirwe. Azahora ari urwibutso mu ruganda rwa sinema n’umurage udasanzwe ku banyabugeni bose.
Umunyabigwi muri Sinema ku Isi, Robert Redford yitabye Imana ku myaka 89 y’amavuko
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *