skol
fortebet

Rocky na Papa Cyangwe biyunze

Yanditswe: Thursday 30, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe gito hacicikana inyandiki zisezerera Papa cyangwe muri Rocky Entertainment maze nawe akandika urundi ruvuga ko Rocky azi kwigira mwiza ubu bamaze kwiyunga.
Nkuko bigaragazwa n’amafoto Papa Cyangwe yashyize ku rukuta rwe rwa Whatsapp aragaragaza Rocky Kirabiranya ari kumwe na Kavuyo ndetse nawe ubwe, aherekejwe n’amagambo agira ati “Papa Cyangwe, Kavuyo na Rocky”
Indi iriho amagambo agira ati “Sitaki Ep irajya hanze ku wa (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe gito hacicikana inyandiki zisezerera Papa cyangwe muri Rocky Entertainment maze nawe akandika urundi ruvuga ko Rocky azi kwigira mwiza ubu bamaze kwiyunga.

Nkuko bigaragazwa n’amafoto Papa Cyangwe yashyize ku rukuta rwe rwa Whatsapp aragaragaza Rocky Kirabiranya ari kumwe na Kavuyo ndetse nawe ubwe, aherekejwe n’amagambo agira ati “Papa Cyangwe, Kavuyo na Rocky”

Indi iriho amagambo agira ati “Sitaki Ep irajya hanze ku wa mbere”

Papa Cyangwe yagiye kuri Instagram ye ashyiraho ayo mafoto yombi maze yandikaho ati “Utazashukwa n’amafaranga, Umwana yubaha se , icyo avuze arakora ntarenzebo ngo akose”

Mu kiganiro Papa Cyangwe yahaye Thechoicelive dukesha iyi nkuru , yahakanye ayo makuru avuga ko ari ibihuha.

Yagize ati “ibyo bintu sibyo kuko iyo urebye neza igitaramo mfite kuri uyumunsi amasezerano yakozwe na Rocky Entertainment rero bivuzeko ndi umuhanzi uyibarizwamo”

Papa Cyangwe tumubajije igituma muri iyi minsi bigaragarako yaba atabanye neza n’umukoresha we Uwizeyimana Marc uzwi nka “Rocky Kimomo “ yasubije ati “ kuba Rocky ataramamaza Ep yange “Sitaki” yagize ati “ Kwamamaza Ep yange ni ubushake bwabo arimo gukorana nabo, abo arimo kwamamariza ku mbugankoranya ze bamusabye kubanza agakora ibyabo hanyuma akazabona kwamamaza ibyange rero abo nibasozanya nawe azamamaza iyange nyuma".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa