Ross Kana yashyize umucyo ku mwuka mubi wavugwaga hagati ye na Bruce Melodie
Yanditswe: Wednesday 23, Aug 2023

Nyuma y’uko Ross Kana uri mubahanzi bari kuzamuka neza bivuzwe ko atavuga rumwe na Bruce Melodie na Element bakoranye indirimbo ‘Fou de toi’ yavuze impamvu yabuze mu gitaramo cya ‘Giants of Africa’ abagenzi be bakoranye indirimo bariribye mo.
Ross Kana aganira n’ikinyamakuru IGIHE ducyesha iyi nkuru ,yatangaje ko impamvu atabonetse aruko hari gahunda zitunguranye zamubayeho bikaba ngombwa ko atitabira igitaramo.
Ubwo hasozwaga Iserukiramuco rya African Giants, Bruce Melodie yageze hagati ahamagara Element ku rubyiniro baririmbana indirimbo yitwa ‘Fou de toi’ benshi mubabibonye bahita bavuga ko bashwanye na Ross Kana.
Ross Kana abishyira ho umucyo ,yavuze ko yagize gahunda zitunguranye zamusabye kutahaboneka.
Ati “Hajemo izindi gahunda kandi zunguka bituma ntabasha kuboneka, twari twavuganye ni uko nagize icyo kibazo.”
Ross Kana yanaboneyeho umwanya wo gukuraho urujijo ku bajya bavuga ko asigazwa inyuma mu bikorwa bya 1:55 AM Ltd ireberera inyungu ze.
Ati “Namaze gusinya amasezerano muri 1:55AM Ltd, turi gukorana kandi ibikorwa biratangira kujya hanze mu minsi ya vuba, hari indirimbo yanjye nenda gushyira hanze kandi bari kumfasha.”
Ross Kana ntaragira izina rikomeye muri muzika nyarwanda, gusa indirimbo nke yumvikanyemo, yagaragaje ko ari umusore ufite impano
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *