skol
fortebet

Ruger yahaye igisubizo abakomeje kwibaza impamvu apfuka ijisho rimwe

Yanditswe: Friday 18, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’umunya-Nigeria uzataramira abanyarwanda kuri uyu wa Gandandatu tariki ya 19 Gashyantare yahaye igisubizo abakomeje kw’ibaza impamvu ahora apfutse ijisho rimwe.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Yavuze ko yabihisemo kubera ko ari bwo buryo yashakaga. Ati “Ni uburyo nahisemo bwo kugaragara.”

Mu busanzwe Ruger ni ikigo gikora imbunda cyashinzwe na William B. Ruger mu 1949. Imbunda nyinshi zakorwaga n’iki kigo ni iza pistol. Kugira ngo uzikoreshe byasabaga gufunga ijisho rimwe.

Ntabwo byari itegeko gukoresha ijisho rimwe ariko abatoza bo kurasa bavugaga ko umuntu ubikoze gutyo ari we udahusha bityo abantu benshi abari ari byo bahitamo. Bitekerezwa ko uyu muhanzi ashobora kuba yarabikomoye aha agahitamo kujya apfuka ijisho rimwe rimwe kugira ngo yerekane ko iyo akoze indirimbo idahusha (ikundwa).

Abahanzi bose bahuriye na Ruger mu kiganiro bavuze ko bishimiye ko abahanzi bo mu bihe bya vuba bahawe umwanya. Nka Ariel Wayz uri mu bazaririmba muri iki gitaramo yagize ati “Ni byiza kubona igisekuru gishya hano. Niteguye gutanga ibyo mfite byose.”

Ruger yabajijwe inama yagira abahanzi bo mu Rwanda avuga ko bakwiriye kuba bo. Ati “Ndagira inama abahanzi bose ba Afurika kuba wowe ntutekereze ku bizavamo cyane. Uburyo uzakomeza gukora cyane no guhanga udushya ni nabwo uzakura. Komeza kwizera Imana ugire kandi ikipe nziza igufasha.”

Ku wa Gatandatu tariki 19 Gashyantare 22 ni bwo igitaramo aba bahanzi batumiwemo bazataramira kuri Canal Olympia.

Kwicara mu myanya isanzwe umuntu azishyura 10.000 Frw, muri VIP bibe 25.000 Frw mu gihe ameza y’abantu batandatu azaba ari 300.000 Frw.

Abazaririmbamo batumiwe na Sosiyete ya Drip City Ent abahanzi bo mu Rwanda barimo ni Gabiro Guitar, Okkama, Kenny K-Shot, Ish Kevin, Ariel Wayz, Gustave Fuel, Okkama na Afrique ndetse na AV na mugenzi we na we wo muri Nigeria uzwi nka Ruger.
Dj Toxxyk na Marnaud bazafatanya na DJ SL uri mu bavanga imiziki bakomeye muri Nigeria, gususurutsa abazitabira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa