skol
fortebet

Rugeze aharyoshye ! Dumba n’umukinyi wa Filime Natasha bongeye kugaragaza ikibatsi cy’urukundo

Yanditswe: Thursday 14, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ddumba Muzafaru uri mu bagabo bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga uzwi mu gusubiramo indirimbo z’abahanzi hamwe n’umukinnyi wa firime nyarwanda Natasha bongeye kuvugisha benshi kumbugankoranyambaga nyuma yamashusho yabo yasakajwe bari mu bihe byiza basomana. Amashusho yasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mata 2022 ku rubuga rwa Instagram ,aho Ddumba yagaragaraga nk’uwicaye ku bibero bya Natasha amwambura amadarubindi ,barebana akana ko mushisho ndetse banakina udukino (...)

Sponsored Ad

Ddumba Muzafaru uri mu bagabo bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga uzwi mu gusubiramo indirimbo z’abahanzi hamwe n’umukinnyi wa firime nyarwanda Natasha bongeye kuvugisha benshi kumbugankoranyambaga nyuma yamashusho yabo yasakajwe bari mu bihe byiza basomana.

Amashusho yasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mata 2022 ku rubuga rwa Instagram ,aho Ddumba yagaragaraga nk’uwicaye ku bibero bya Natasha amwambura amadarubindi ,barebana akana ko mushisho ndetse banakina udukino tw’urukundo, maze benshi bakomeza guvuga ko urukundo rwabo bigeye gufa indi ntera.

Mbere y’uko aya mashusho ajya hanze Ddumba yaraherutse kuvuga kuby’urukundo ruvugwa hagati ye n’umukinnyikazi wa filimi Ndahiro Natacha nyuma y’ifoto idasanzwe yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ibagaragaza bari kumwe ubona ko bishimanye.

Icyo gihe Ddumba, yavuze ko Ubusanzwe Natacha ari nshuti ye , kandi ko ifoto yasakajwe ku mbugankoranyamba yafatiwe iwe barimo barishimisha. Yongeraho kandi ko abafashe amafoto ari abari baje kwifatanya nabo , bagize uruhare mu gusakaza amafoto kumbugankoranyambaga , yanavuze ko kandi n’ubwo bakundana ataribyo kubana nk’umugore n’umugabo ahubwo ari ubucuti busanzwe gusa.

Ddumba uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane Instagram na Tik Tok aho amashusho agenda asangiza abamukurikira yiganjemo ayo aba asubiramo indirimbo mu buryo busa n’urwenya. Ni amashusho akunze kwishimirwa cyane akarebwa n’ibihumbi byinshi kuri Tik Tok aho hari n’izigeza muri miliyoni. Ddumba atangaje ibi mu gihe amaze ukwezi n’igice mu Rwanda kuko ubusanzwe atuye muri Canada akaba ateganya kuzasubirayo mu mpera za Gicurasi 2022.

Natacha Ndahiro ni umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina rikomeye muri sinema nyarwanda mu gihe nyamara atararenza imyaka ibiri muri uyu mwuga. Uyu mukobwa filime ya mbere yakoze ni iyitwa ‘Natacha series’ kuri ubu hari gusohoka igice cya kabiri cyayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa