skol

Rusine agiye gukora igitaramo azabariramo inkuru yo kuba umugabo

Yanditswe: Monday 07, Jul 2025

featured-image

Umunyarwenya Rusine yateguje igitaramo cya kabiri yise ‘Inkuru ya Rusine II’ gikurikiye icyo yari yakoreye muri Camp Kigali muri Kanama 2022, aho yari yiyambaje abandi banyarwenya nka Fally Merci, Zaba Missedcall, Joshua, Ambasaderi w’Abakonsomateri, Arthur Nkusi n’abandi.

Mu gitaramo cye cya mbere, Rusine yabwiye IGIHE ko yari yibanze ku nkuru yo gukura kwe cyane ko yakuriye mu buzima bugoye ariko Imana igaca inzira bikarangira avuyemo umunyarwenya ukomeye.

Kuri iyi nshuro uyu munyarwenya azaba agaruka ku nkuru y’umusore wakuriye mu buzima bugoye, ariko uyu munsi akaba asigaye ari umugabo wubatse ndetse ufite n’umuryango.

Ati “Cya gihe nabaraga inkuru y’ukuntu nakuriye mu buzima bugoye nkaza kuvamo umuntu ufite izina kandi rikamutunga, kuri ubu rero nzaba mbara inkuru y’ukuntu ya nzahuke yaje kuvamo umugabo ufite umuryango.”

Igitaramo cya Rusine gitegerejwe kubera muri ‘Institut Français du Rwanda’ ku wa 30 Kanama 2025.

Uyu musore yinjiye mu bijyanye no gusetsa mu 2018 anyuze muri Seka Rising Star, irushanwa ryashakishaga abanyempano bashya bakundaga gutarama mu birori bya Seka Live na Seka Festival.

Rusine wari mu biganza bya Arthurnation, mu 2020 yaje guhura na Clapton Kibonge batangira gukorana muri sinema bahereye muri filime bise Umuturanyi, ariko izina rye ryarushijeho kwamamara ubwo bakoraga iyitwa ’Mugisha na Rusine’.

Icyakora muri iyi minsi, Rusine usigaye akora kuri Kiss FM yasaga n’ucecetse cyane mu bijyanye n’ibitaramo kuko yari mu myiteguro yo gukora icye.

Rusine yateguje igitaramo cye ’Inkuru ya Rusine II

Ubwo aheruka gukora igitaramo ’Inkuru ya Rusine’ muri Camp Kigali hari hakubise huzuye

Mu gitaramo aheruka gukora, Rusine yafatanyije n’abanyarwenya batandukanye barimo Clapton Kibonge basanzwe bakinana filime zinyuranye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa