skol
fortebet

Rutahizamu wa AS Kigali Abeddy yavuze bwa mbere ku mukunzi we ugiye kumubyarira imfura

Yanditswe: Friday 24, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa AS Kigali, Biramahire Abeddy yemeje urwo akunda Kagame Vanessa ugiye kumubyarira imfura, ashimangira ko ari umukobwa bahuye bagahuza kandi umukunda.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo uyu mukobwa yakorewe ibirori byo kwitegura umwana bizwi nka ‘Baby Shower’, Abeddy na we yashimangiye ko agiye kwibaruka ubwo yatsindaga igitego Olympique yo mu Birwa bya Comoros muri CAF Confederations Cup akacyishimira ashyira umupira(ballon) ku nda agaragaza ko yitegura kwakira umwana.

Biramahire Abeddy mukiganiro yagiranye na Isimbi dukesha iyinkuru,avuze ko uyu mwana yitegura kwakira ari umuhungu, anagaruka kuri nyina w’umwana we, avuga ko ari umukobwa atavugaho byinshi ariko na none ari umukobwa akunda kandi umunezeza.

Ati “urebye nta kubeshye nta bintu byinshi namuvugaho ariko uko biri ni umukobwa nkunda kandi aranyuze.”

Avuga ko ari umukobwa bamaranye igihe kinini bakundana, bwa mbere bahura ngo bahuye ari kumwe n’inshuti ye batangira kuvugana ubwo.

Ati “hashize igihe kinini cyane, umbabarire sindi bukubwire ngo ni imyaka iyi n’iyi ariko hashize igihe kinini. Bwa mbere duhura twahuriye Kacyiru, yari kumwe n’umushuti we dutangira kuvugana ubwo. Twarahuye turashimana, birikora ubundi biriya ni ibintu umuntu adahatiriza, rero sinakubwira ngo namukundiye iki, byarikoze.”

Uyu mukinnyi avuga ko uyu mukobwa ari umukobwa ukunda kumutungura kandi buri kimwe amukorera kimushimisha, avuga ko anatekereza kuba yakora ubukwe akamushyira mu rugo bakabana, igihe basigaje ku Isi bakakimarana.

Ubwo yabazwaga ku nkumi y’umunyamakuru ikora kuri Radio TV10 yigeze kuvuga ko bakundana, Umutoni Josiane wanitabiriye Miss Rwanda, yagize ati “kubyerekeye ibyo ngibyo nta kintu mba nshaka kubivugaho ubu ngubu, nta kintu nagusubiza kuri icyo kibazo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa