skol
fortebet

Rutura, Yago, Lucky na Antoinette Batunguranye mu mikino idasanzwe- AMAFOTO

Yanditswe: Saturday 13, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ibyamamare bitandukanye, byiganjemo abanyamakuru ndetse n’abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga ni bamwe mu batunguranye mu mikino idasanzwe ariko igamije kwigisha.

Sponsored Ad


Imikino itandukanye ishobora gufasha abana kugira imikurire myiza

Ni ibikorwa bitegurwa na Kina Rwanda aho Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 13 Ugushyingo, 2021, Kina Rwanda yatanze amahugurwa yibanze ku gusobanurira abanyamakuru akamaro gukina bigira mu gufasha abana kwiga byinshi bakiri bato, ibyitwa “Learning through Play” mu rurimi rw’icyongereza.

Ibi byose bikaba bikubiye mu bukangurambaga bwa Kina Rwanda ikomeje gukora.

Bimwe mu byamamare byatunguranye mu mikino idasanzwe cyane cyane imenyerewe nk’imwe mu mikino ikinwa n’abana bakiri bato nko gukina ’Biye’ gukora imitako cyangwa kubaka ikintu runaka ukoresheje impapuro ndetse nibindi.

Mu byamamare by’Amazina akomeye mu Rwanda nka Arthur uzwi cyane nka Rutura, Yago uzwi cyane kuri YouTube, Luckman Nzeyimana Umunyamakuru wa RBA, Ingabire Egidie Bibio wa RBA, Niyongira Antoinette wa Kiss Fm n’abandi batandukanye batunguranye bigaragaza mu mikino itamenyereweho abantu bakuru.

Lucky yigaragaje mugushushanya

Umunyamakuru Bibio wa RBA

Antoinette Niyongira wa Kiss fm

Rutura ari gukina biye

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Kina Rwanda yashyize hanze yongeye guhamya ko kuba uri umubyeyi ugakina n’umwana wawe bigira ingaruka nziza cyane ku mikurire myiza ye.

Iryo tangazo riragira riti" Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 13 Ugushyingo, 2021, Kina Rwanda yatanze amahugurwa y’ibanze ku gusobanurira abanyamakuru akamaro gukina bigira mu gufasha abana kwiga byinshi bakiri bato, ibyitwa “Learning through Play” mu rurimi rw’icyongereza.

Ibi byose bikaba bikubiye mu bukangurambaga bwa Kina Rwanda ikomeje gukora.

Binyuze mu makuru y’ingenzi ndetse n’imyitozo, aya mahugurwa yateguwe mu buryo buha abayitabiriye umwanya wo kwinjira ndetse no kumva neza ingingo zibanzweho.

Kandi yari anagamije guha abanyamakuru urugero rw’inkuru bashobora gukora zigafasha ababakurikira kumva akamaro gukina bigira mu buzima bw’umwana babo ndetse bigafasha n’ababyeyi bo hirya no hino mu gihugu ndetse n’abandi barera abana kugira uruhare mu mikino abana bakina.

“Intego ya Kina Rwanda ni ukwagura ubukangurambaga bugaragaza akamaro gukina bigira mu buzima bw’abana, kandi mu gukorana n’itangazamakuru twizera ko abanyamakuru hari umusanzu munini batanga mu kugeza ubu bukangurambaga hose mu gihugu.” (Arthur Nkusi, umwe mu batoza mu mahugurwa ya Kina Rwanda)



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa