skol
fortebet

Rwema umujyanama wa Shaddyboo yambitse impeta umukobwa bitegura kurushinga(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 15, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umujyanama wa Shaddyboo Rwema Denis wanakoranye n’itsinda rya Urban Boys,The Maane, Charly na Nina yambitse impeta umukobwa yihebeye bitegura kurushinga

Sponsored Ad

Ni igikorwa cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri 14 Kamena 2022 kibera mu Mujyii wa Kigali, Kacyiru ahazwi nko kuri King Dom.

Uyu musore wamenyekanye nk’umujyanama w’abahanzi abinyujije ku mbugankoranyambaga akoresha yagaragaje ko yishimiye intambwe yateye we n’umukunzi we Uwase Faith bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo.

Amakuru ahari avuga ko aba bombi bamaranye igihe nubwo nta numwe wigeze yerura ngo abitangaze ariko bakaba barakundaga kugaragara bari kumwe.

Rwema yamenyekanye mu bikorwa byo gufasha abahanzi by’umwihariko ubwo yafashaga itsinda rya Urban Boys kuko ubwo batandukanaga inkuru yabo yavuzweho cyane Rwema abashinja ubuhemu ndetse n’ubwambuzi.

Nyuma yaho yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye kuko yabaye umujyanama wa Chaly na Nina ndetse anaba muri The Mane kugesa ubu n’umujyanawa w’umunyamideri wamamaye nka Shaddyboo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa