skol
fortebet

Safi wakoranye indirimbo na Ray Vanny yagurutse mu gihugu

Yanditswe: Monday 13, Nov 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Safi Niyibikora Madiba wari umaze iminsi muri Tanzania atunganya indirimbo ahuriyemo na Ray Vanny muri Studio ya Wasafi yamaze kugaruka mu Rwanda aho yageze kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2017.
Ray Vanny wakoranye indirimbo na Safi asanzwe ari umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Tanzaniya aho afashwa bya hafi na Diamond wabutse izina muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Safi uherutse kurushinga yavuye mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gishize ajya gukorera indirimbo muri Tanzaniya (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Safi Niyibikora Madiba wari umaze iminsi muri Tanzania atunganya indirimbo ahuriyemo na Ray Vanny muri Studio ya Wasafi yamaze kugaruka mu Rwanda aho yageze kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2017.

Ray Vanny wakoranye indirimbo na Safi asanzwe ari umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Tanzaniya aho afashwa bya hafi na Diamond wabutse izina muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Safi uherutse kurushinga yavuye mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gishize ajya gukorera indirimbo muri Tanzaniya yahuriyemo na Ray Vanny ndetse mu masaha macye yatangiye gushyira hanze amafoto ari kumwe n’uyu muhanzi.

Yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere aho bivugwa ko yahavuye afashe amashusho y’iyo ndirimbo ataratangaza amazina yayo.

Kuwa 10 Ugushyingo 2017 nibwo habaye ikiganiro n’abanyamakuru aho abo bahoranye mu itsinda rimwe rya Urban Boys, Humble na Nizzo bemeje ko bagiye gukomeza iryo tsinda ari babiri kandi ko bizeye gukora ibishimisha abafana babo.

Safi yamaze gutangira urugendo rwa muzika ku giti cye ndetse yamaze kwandika ku mbuga nkoranyambaga agaragaza y’uko indirimbo nshya yakoranye na Meddy bise ‘Got It’ izajya hanze tariki ya 14 Ugushyingo 2017.Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe muri Uganda mbere y’uko Meddy yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Safi Madiba na Bad Rama bari ku kibuga cy’indege cya Julius Nyerere International Airport bitegura kugaruka i Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa