skol
fortebet

Safi yavuze ibyo kujya gutura muri Canada, anakomoza ku iherezo rya Urban Boys

Yanditswe: Sunday 15, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Niyibikora Safi Madiba, ishyiga ry’inyuma muri Urban Boys avuga ko adashobora kujya gutura muri Canada by’igihe kirekire n’umufasha we,Niyonizera Judithe baherutse kurushinga kuwa 01 Ukwakira 2017 aho bahise bajya mu kwezi kwa buki ku mucanga wa Zanzibar.
Nyuma y’uko uyu musore ashinze urugo havuzwe byinshi birimo no kuba yaraguriwe inzu y’agatangaza kugirango arongore Judithe Niyonizera; byanavuzwe ko yamuguriye imodoka yo mu bwoko bwa Benz kugirango bakunde babane.
Ibi (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Niyibikora Safi Madiba, ishyiga ry’inyuma muri Urban Boys avuga ko adashobora kujya gutura muri Canada by’igihe kirekire n’umufasha we,Niyonizera Judithe baherutse kurushinga kuwa 01 Ukwakira 2017 aho bahise bajya mu kwezi kwa buki ku mucanga wa Zanzibar.

Nyuma y’uko uyu musore ashinze urugo havuzwe byinshi birimo no kuba yaraguriwe inzu y’agatangaza kugirango arongore Judithe Niyonizera; byanavuzwe ko yamuguriye imodoka yo mu bwoko bwa Benz kugirango bakunde babane.

Ibi byakurikiwe no kuvuga ko ryaba ari iherezo rya Urban Boys dore ko buri wese yamaze kwemeza ko afite umukunzi we ndetse ko bashobora kujya gutuma mu mahanga, ibi byatumaga bamwe babihuza no kuba umwe agiye mu mahanga kongera gukora muzika bitabakundira bose.

Safi avuga ko adashobora kujya gutura muri Canada ngo ni uko yashatse umugore
Aganira na Radio Rwanda, Safi yahamije ko Urban Boys idashobora gutandukana ngo n’uko buri wese yashatse umugore, avuga ko yakunze muzika kuva agifite imyaka 8 y’amavuko ndetse ko urwo rukundo yarukuranye kuburyo adashobora guhirahira areka muzika yiyeguriye.

Yahamije ko atareka muzika uko byagenda kose, yagize ati “Ikintu gihari cya mbere njye ntabwo nahagarika umuziki no kugirango tuwuvemo akenshi nabwo byagiye bikurikirana kuko iyo urebye mu mateka usanga naragiye mu muziki nyiri umwana naririmbaga muri Korali mfite imyaka umunani.Ntabwo umuziki rero navuga ngo muvuyemo gutyo ngo ngiye kuwureka.”

Yakomeje avuga ko imishinga ya Urban Boys ikomeje ndetse ko indirimbo bakoranye na Kitoko Bibarwa bamaze kuyikora igisigaye ari uko yajya hanze.Ngo ntabwo irashyirwa ku mbuga nkoranyambaga ariko mu minsi ya vuba iraba yasohotse.

Kubijyanye n’uko ashobora kujya gutura muri Canada yavuze ko bishoboka ariko ko ataba agiye guturayo kuko atari umunya-Canada ahubwo ko ari Umunyarwanda wuzuye

Ati “ Ibyo kujya hanze rero, isi yabaye umudugudu abantu bagomba kubyumva si ngombwa ko umuntu areba ikintu agahita yiyumvisha ikindi, nta gishya ndetse nta n’impinduka ihari.”

Ibijyanye n’impinduka avuga ko ngo ni uko hari abakomeje kuvugako Urban Boys ishobora gusenyuka, ati ‘kuvuga ngo Urban Boys igiye gusenyuka,cyangwa ngo ngiye kuva mu muziki ntabwo aribyo kuko nta kintu cyabaye kidasanzwe,ubukwe ni ibintu bisanzwe.”

Yahamije ko kuba yajya kuba muri Canada bitasenya itsinda kuko atajyayo nk’umuturage w’icyo gihugu ahubwo ko byaba ari nko gutembera nyuma akagaruka agakomeza akazi ,aho yagize ati “Ntabwo ariko bimeze ntabwo nzajya kuba muri Canada kuko njyewe ndi umunyarwanda najyayo nk’uko njya mu bindi bihugu ariko ntabwo bivuze kujya kubayo burundu.”

Ibitekerezo

  • Ntagitangaza safi yakoze nanjye mbonye ubingurara sinazuyaza mwibukeko ninaha umuhungu udafite akazi cg inzu ntapfa kubona uwo yifuza. So turimuri monde ya benefice

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa