Sagna yamusuye i Kigali: Ibyo wamenya kuri Nzabonimana wogosha ibyamamare ku Isi
Yanditswe: Wednesday 10, Sep 2025
Mu myaka 20 ishize, umwuga wo kogosha wafatwaga nk’usuzuguritse ariko kuri ubu imyumvire igenda ihinduka ndetse abawukora bahamya ko ubatunze n’imiryango yabo.
Umwe mu bo wahiriye ni Nzabonimana Karim wamamaye nka Boss Karim uzwi cyane ku kogosha ibyamamare bitandukanye ku Isi nka Floyd Mayweather, Anthony Joshua bakomeye mu iteramakofe, Umuhanzi Akon, Thiago Silva, Bacary Sagna, Patrice Evra bazwi muri ruhago n’abandi.
Nzabonimana yavuze ko amaze imyaka irenga 18 akora aka kazi nk’uwabigize umwuga, aho avuga ko mu 2014 ari bwo ibintu byahinduye isura ubwo yajyaga gutura i Dubai.
Nzabonimana avuga ko benshi muri ibi byamamare bahuraga mu gihe bagiye mu biruhuko muri uyu mujyi ukundwa na benshi ku Isi.
Muri benshi yogoshe, agaragaza ko Bacary Sagna uheruka mu Rwanda mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ari umwe mu bo afiteho urwibutso kuko yakundaga kumuha impano.
Si ibyo gusa kuko uyu mugabo wamamaye muri Arsenal aherutse no kumusura aho akorera mu Biryogo.
Undi afiteho urwibutso ni Umunyamerika Floyd Mayweather wamuhaye 1000$ asaga miliyoni 1,5 Frw.
Yagize ati “Uwo mfiteho urwibutso ni Mayweather kuko buri gihe uko yazaga Dubai twagombaga kubonana. Umuntu wampaye amafaranga nkishima ni Mayweather wampaye 1000$ ndetse n’andi 200$ yo kwishyura serivisi bisanzwe. Undi ni Akon wampaye 500$.”
Nzabonimana avuga ko bamugiriye icyizere bitewe na Instagram ye aho buri umwe yajyagaho akabona yogoshe abandi bakomeye ndetse no gukora mu nzu yogosha ikomeye.
Uyu mugabo kandi yishimira aho uyu mwuga ugeze kuko usigaye urimo amafaranga menshi afasha umuntu gutera imbere.
Ati “Buriya nta kazi kabi kabaho. Aka kacu ni keza nubwo sosiyete Nyarwanda itagafata nk’akatunga umuntu ariko ugakoze neza kagutunga n’umuryango ndetse kakaguha byose ukeneye. Ni akazi keza wanakifuriza umwana wawe nta kibazo rwose.”
Yakomeje agaraga ko muri iyi minsi gahagaze neza ndetse karimo amafaranga.
Ati “Ubu muri iyi minsi bari kwinjiza neza kuko iyo ufunguye salon ntabwo wabona abogoshi utabaguze. Akenshi aba afite abakiliya be rero aza iwawe abazanye.”
Nzabonimana avuga ko umukozi yaguze amafaranga menshi ari miliyoni 2.5 Frw kandi ko ku kwezi ahembwa 40% y’ayo yinjije.
Nubwo bimeze bityo, Nzabonimana avuga ko sosiyete nyarwanda igisuzugura akazi kabo.
Ati “Kuva kera sosiyete nyarwanda yahoze ibona ari akazi gasuzuguritse ariko uko igihugu gitera imbere nako ni uko. Bitangiye kuzamuka kari kugenda kaba kinyamwuga n’abaza kwiyogoshesha basigaye bishyura neza.”
Uyu mugabo yavuze ko nyuma y’imyaka 10 yamaze Dubai, ubu yaje gutura mu Rwanda ndetse uretse inzu yogosha aherutse gufungura mu Biryogo, ateganya no kuzafungura indi ikomeye ya VIP.
Nzabonimana Karim avuga ko Floyd Mayweather wamamaye mu iteramakofe ari umwe mu bamuhembye neza mu byamamare bitandukanye yogoshe
Nzabonimana azwiho kogosha ibyamamare bitandukanye
Thiago Silva wanyuze mu makipe nka PSG na Chelsea ni umwe mu bogoshwe na Karim
Boss Karim ari kumwe na Anthony Joshua ufite izina rikomeye mu iteramakofe
Patrice Evra wamamaye muri Manchester United ni umwe mu byamamare Boss Karim yogoshe
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *