skol
fortebet

Sam Karenzi yahawe imirimo ikomeye kuri Fine FM

Yanditswe: Wednesday 06, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru w’imikino, Sam Karenzi umaze iminsi mike atangiye akazi kuri radio Fine Fm ivugira kuri 93.1 FM, yahise agirwa Umuyobozi wayo nk’uko byari bimeze kuri Radio10 yavuyeho mu minsi ishize.

Sponsored Ad

Mubutuwa Fine Fm yayujije ku urukuta rwabo rwa Twitter batangaje ko Sam Karenzi yamaze kuba umuyobozi w’iyi Radio bagize bati ““Twishimiye kubatangariza ko Sam Karenzi ari we muyobozi mukuru wa Fine FM 93.1, amahirwe masa!”

Umunyamakuru usanzwe umunyerewe mu biganiro by’imikino hano mu Rwanda, nyuma yo kwimukira kuri Radio Fine FM, yamaze kugirwa umuyobozi w’iyi radiyo. Kuri uyu wa kabiri nibwo Sam Karenzi yatangiye kumvikana kuri Radio Fine FM mu kiganiro gishya "Urukiko rw’ubujurire" aho akorana na bagenzi be Bruno Taifa na Horaho Axel.

Sam Karenzi yamenyekanye cyane ari kuri Radio Salus yakozeho mu gihe cy’imyaka umunani nyuma yo kuva kuri RC Huye atatinzeho ubwo yatangiraga umwuga w’Itangazamakuru.

Kuva muri Kamena 2020, Sam Karenzi yatangiye gukora kuri Radio10 aho yahuriye n’abarimo Kazungu Claver na Kalisa Bruno Taifa, bari kumwe na Horaho Axel bakajya bakorana mu kiganiro cyiswe “Urukiko”.

Nubwo iki kiganiro cyamamaye mu gihe gito ndetse kigakundwa n’abatari bake, cyashyizwe ku iherezo guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021 ubwo cyakorwagamo impinduka.

Icyo gihe, Sam Karenzi yagizwe Umuyobozi wa Radio10, Taifa Bruno ashyirwa mu kiganiro 10 Zone gica kuri Radio 10 mu gihe Horaho Axel we yanze guhindurirwa ikiganiro ahitamo gusezera kuri iyi radio.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa