Sandra Teta yasubije abamushinja kwihambira kuri Weasel mu rugo ruhoramo induru
Yanditswe: Saturday 20, Sep 2025
Sandra Teta uri mu bagore bategura ibirori bikomeye muri Uganda, yasubije abamunenga bavuga ko akomeje kwihambira kuri Weasel, mu gihe urugo rwabo rukunze kurangwamo amakimbirane.
Ibi bibaye nyuma y’uko mu minsi ishize bombi bagiranye ubushyamirane mu ruhame, aho Sandra Teta yagongesheje imodoka Weasel kubera kutumvikana, bikaviramo uyu mugabo kujya mu bitaro.
Avugana n’itangazamakuru, Sandra yatangaje ko yababajwe n’ukuntu bamwe bagoreka ibintu, bakamushinja kwihambira kuri Weasel bakavuga ko ashobora kuba nta muryango agira.
Ati “Simbizi aho babikura. Buri wese afite uburyo abona ibintu. Hari abishimira kubona abandi mu bibi. Hari abavuga ngo naje kumurimbura, abandi bakavuga ko ntashaka kumureka kubera ko ntagira umuryango wanjye bwite. Hari ibihuha byinshi, ariko iby’umuryango bikemurwa n’umuryango, si itangazamakuru.”
Sandra yakomeje asobanura ko nk’uko mu zindi ngo zose bigenda, n’urugo rwabo rutabura ibibazo. Ngo ikibabaje ni uko abantu bakomeza kubacira imanza zishingiye ku kuba bazwi mu ruhame.
Ati “Ubukwe si indabo gusa. Hari ibyishimo, hari amakimbirane, hari agahinda. Ariko byose turabinyuramo kuko twiyemeje kubana. Ntibibaho kuri njye gusa, bibaho kuri buri wese uri mu rukundo. Kuba ari njye na Weasel ntibiduha ikindi gitandukanya n’abandi bantu. Ariko iyo uri ku karubanda, biragora kuko buri wese aba afite icyo avuga ku bibera mu rugo rwawe.”
Yasoje avuga ko Weasel akomeje koroherwa ku bikomere yari yagize mu minsi ishize.
Sandra Teta yasubije abamushinja kwihambira kuri Weasel mu rugo ruhoramo induru
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *