skol
fortebet

Sauti Sol, Miss Shanel na Teta Diana bahuriye mu gitaramo cyizabera mu Bubiligi

Yanditswe: Tuesday 12, Sep 2017

Sponsored Ad

Itsinda rya Sauti Sol rikomoka muri Kenya, umuhanzikazi Shanel Nirere ndetse na Teta Diana bashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bazataramira Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti zabo.
Biteganijwe ko icyo gitaramo kizabera ahitwa Birmingham Palace ku wa gatanu tariki ya 15 Nzeli 2017.
Uretse abo bahanzi bazaba bakirimo, hazaba harimo n’inzobere mu kuvangavanga imiziki (Djs) zirimo Dj Princess Flor na Dj Eric Gava.
Impapuro zamamaza igitaramo zashyizwe hanze nyuma y’uko hakomeje gucicikana (...)

Sponsored Ad

Itsinda rya Sauti Sol rikomoka muri Kenya, umuhanzikazi Shanel Nirere ndetse na Teta Diana bashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bazataramira Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti zabo.

Biteganijwe ko icyo gitaramo kizabera ahitwa Birmingham Palace ku wa gatanu tariki ya 15 Nzeli 2017.

Uretse abo bahanzi bazaba bakirimo, hazaba harimo n’inzobere mu kuvangavanga imiziki (Djs) zirimo Dj Princess Flor na Dj Eric Gava.

Impapuro zamamaza igitaramo zashyizwe hanze nyuma y’uko hakomeje gucicikana amakuru y’uko iki gitaramo cyatumiwemo Miss Shanel na Sauti Sol gusa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Teta Diana nawe yatangaje ko azaba ari muri icyo gitaramo kizacurangwa mu buryo bwa “Live”.

Agira ati “Nshimishijwe no kubamenyesha ko turi kumwe mu gitaramo cya Sauti Sol kizabera i Buruseri, Birmingham Palace kuri uyu wa gatanu 15/09 (2017).

Nzabasogongeza (ku) ndirimbo ebyiri ziri kuri album ndiho ntegura. Muzaze muri benshi nzishimira cyane kubana namwe.”

Icyo gitaramo cyateguwe n’itsinda ryitwa Team Production. Kigamije guhuriza hamwe Abanya-Afurika batuye mu Bubiligi mu rwego rwo gusabana.

Sauti Sol iheruka mu Rwanda aho yamurikiye album ya gatatu yise ‘Live and Die In Afrika’. Iyi album bayisohoye bwa mbere mu gitaramo bakoreye i Nairobi kuwa Gatandatu tariki ya 13 Gashyantare 2016.
Iri tsinda rigizwe na Bien-Aimé Baraza , Delvin Mudigi, Polycarp Otieno na Willis Austin Chimano.

Nirere Shanel ufatanya umuziki no gukina filime, yakunzwe cyane muri filme ebyiri arizo ‘Le Jour Où Dieu est Parti en Voyage (The Day God Walked Away) yasohotse mu 2008 hamwe na Long Coat mu 2009.

Mu mwaka wa 2012 Nirere Shanel yabonye buruse ajya kwiga ibya muzika mu Bufaransa mu ishuri rya CESMD (Le Centre d’études supérieures musique et danse de Poitou-Charentes).

Umuhanzi nyarwanda Teta Diana azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Canga ikarita’, ‘Velo’, ‘Umpe Akanya’, ‘Tanga agatego’, ‘Ndaje’.

Umuryango Imbuto Foundation uyoborwa na Jeannette Kagame hamwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (Icyo gihe niko yitwaga ku wa kuwa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2015 ) bigeze guha igihembo Teta Diana bavuga ko ukunze kwibutsa benshi muzika ya kera mu Rwanda kubera ijwi rye, ari indashyikirwa kubera uruhare rwe mu gusakaza hose umuco nyarwanda abinyujije mu muziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa