Sean “Diddy” Combs ashobora gufungwa imyaka 20 cyangwa akarekurwa vuba
Yanditswe: Sunday 28, Sep 2025
Umugwizatunga ukomeye mu muziki wa Hip-Hop, Sean “Diddy” Combs, ari mu gihe gikomeye cyane aho ategereje guhabwa igihano cy’urukiko nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano no gutwara abantu kugira ngo bakore imibonano ishingiye ku buraya. Ibi bibaye nyuma y’uko urubanza rwe rumaze amezi menshi ruvugwa cyane mu bitangazamakuru byo muri Amerika no ku isi yose.
Combs, w’imyaka 55, azwi cyane nka nyiri inzu itunganya umuziki ya Bad Boy Records, akaba ari umwe mu batunganyaga umuziki bakomeye cyane mu myaka ya za 1990 na 2000 ndetse akaza no kwegukana ibihembo bikomeye nka Grammy.
Yatawe muri yombi muri Nzeri 2023 i New York, aho yahise atangira gukatirwa igifungo, ubu amaze umwaka urenga muri gereza.
Mu rubanza rwe, urukiko rwamuhamije ibyaha bibiri byo gutwara abantu kugira ngo bajye mu bikorwa by’uburaya, ariko runamugira umwere ku byaha bikomeye kurushaho yaregwaga harimo sex trafficking (icuruzwa ry’abantu mu rwego rwo gusabwa gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato) n’icyaha cya racketeering conspiracy (ubufatanye mu bikorwa by’imitwe y’ubugizi bwa nabi).
Mu gihe cy’urubanza, hatanzwe ubuhamya bwagaragaje ibikorwa byiswe “freak offs” cyangwa “hotel nights”, aho Combs yateguraga imibonano mpuzabitsina hagati y’abakunzi be n’abasanzwe bakora umwuga w’uburaya, we ubwe akabireba, ndetse rimwe na rimwe bikabera mu ngendo zitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no hanze.
Urukiko rwahamije ko ibi bikorwa byabayeho mu gihe yari mu rukundo n’umuhanzikazi Cassie Ventura ndetse n’undi mugore utaratangajwe amazina.
Nubwo abashinjacyaha bavugaga ko abo bagore barimo Cassie na Jane bashukwaga, bagashyirwaho igitutu ndetse rimwe na rimwe bagakoreshwa n’iterabwoba kugira ngo bemerere ibyo bikorwa, abunganira Combs bo bavugaga ko ibyo byose byakorwaga ku bushake, bakabifatanya n’imibereho ya “swingers lifestyle”. Urukiko rwaje kwemera ko ibyo byabaye ariko rwemeza ko nta “bucuruzi bw’abantu” bwabayeho, ari yo mpamvu yahamijwe ibyaha bibiri gusa byo gutwara abantu mu bikorwa by’uburaya.
Buri cyaha muri ibyo aregwa gifite igihano ntarengwa cy’imyaka 10, bivuze ko byombi bishobora kumuviramo imyaka 20 muri gereza. Ariko abashinjacyaha basabye ko nibura yakatirwa hagati y’imyaka 4-5, mu gihe abunganira Combs bo basabye ko atarenza amezi 14 y’igifungo – igihe amaze afunze kikaba cyatuma ahita arekurwa.
Umucamanza Arun Subramanian ni we ufite ijambo rya nyuma ku gihano kizatangazwa. Ni na we wakunze kumwima uburenganzira bwo gufungurwa by’agateganyo, avuga ko ari umuntu ushobora gutoroka ubutabera kandi ko yigeze no kwemera ko yakoraga urugomo mu bihe byashize.
Urubanza rwa Diddy rwagize ingaruka zikomeye ku izina rye no ku buzima bwe. Yakuwe mu nama z’ubutegetsi z’amashuri yari yarashinze muri Harlem, Bronx na Connecticut, yamburwa impamyabumenyi y’icyubahiro yari yarahawe na Howard University ndetse n’urufunguzo rw’Umujyi wa New York yari yaragenewe n’umuyobozi wawo. Ubu, abamwunganira bavuga ko yasigaye mu buzima bwuzuye “isoni zidasanzwe n’ibihombo bikomeye ku murage we.”
Nubwo ibyo byose bimubayeho, hari amakuru avuga ko Combs ashobora gutegura igitaramo i New York mu rwego rwo kugerageza kongera kugaruka mu muziki. Nyamara, ibibazo by’amategeko bikomeje kumukurikirana, harimo n’imanza za gisivili zimushinja ibindi byaha, ndetse n’imyenda ikomeje kwiyongera kubera amafaranga menshi akoresha mu kwiregura.
Abantu bose bafite amatsiko yo kumenya icyo urukiko ruzanzura ku kibazo cy’umuraperi P.Diddy

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *