skol

Sean ’Diddy’ Combs yakatiwe igifungo cy’amezi 50

Yanditswe: Saturday 04, Oct 2025

featured-image

Umuraperi w’icyamamare Sean “Diddy” Combs, w’imyaka 55, yakatiwe n’urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igifungo cy’imyaka 4 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri bijyanye n’uburaya mu kwezi kwa Nyakanga 2025.

Urukiko rwamukatiye gufungwa amezi 50, ariko kubera igihe yari amaze muri gereza kuva afunzwe mu kwezi kwa Nzeri 2024, azamara muri gereza imyaka 3 isigaye.

Uretse igifungo, umucamanza Arun Subramanian yamukatiye kugenzurwa imyaka itanu nyuma yo kurangiza igihano ndetse ategekwa kwishyura ihazabu ya 500,000$ ari nayo ntarengwa amategeko yemera.

Mu gihe yasomerwaga urubanza, Diddy yagaragaye acecetse, yubitse umutwe mu biganza, ameze nk’uwatsinzwe n’agahinda.

Mbere yo kumva igihano cye, yasabye imbabazi mu ruhame ku bahoze ari abakunzi be, inshuti ndetse n’umuryango, yivugira ko imyitwarire ye yari “iiteye isoni, ishyano kandi itameze neza habe na gato.” Yongeyeho ko abana be “bakwiye ibirenze ibyo yabahaye” kandi ko yatesheje agaciro nyina.

Umucamanza Subramanian yavuze ko igihano kiremereye cyari ngombwa kugira ngo hatangwe ubutumwa bugaragara ko ihohoterwa rikorerwa abagore ridashobora kwihanganirwa.

Yagarutse ku bitaramo Diddy yitaga “freak-offs” — ibitaramo byo gukora imibonano mpuzabitsina yateguraga, avuga ko ibyo bidakwiriye gufatwa nk’ibikorwa by’urukundo byumvikanyweho.

Mbere yo gusomerwa, Umushinjacyaha Christy Slavik yabwiye urukiko ko Diddy “atazi kubaha amategeko uretse kubivuga mu magambo.” Yavuze ko uyu muraperi yari amaze gutegura ibiganiro byo kuvugira mu ruhame nk’aho yari yizeye ko agiye gufungurwa vuba, ashimangira ko ibyo ari “ubwirasi bukabije.”

Slavik yongeyeho ko n’ubwo ari mu rukiko, akatiwe ibyaha bikomeye, atarimo gusobanukirwa neza uburyo imyitwarire ye yamugejeje kuri ibi bihano.

Ubwo yahamywaga ibyaha, Diddy yagizwe umwere ku byaha bikomeye byo gucuruza abantu (sex trafficking) no mu by’ubucuruzi butemewe (racketeering), ariko ahamwa n’ibyaha byo gutwara abantu mu bikorwa by’uburaya.

Abashinjacyaha bari basabye ko akatirwa imyaka 11 bavuga ko atigeze yicuza, mu gihe abamwunganira mu mategeko basabaga ko igihano kitagomba kurenza amezi 14.

Mu rukiko, abunganira Diddy berekanye amashusho y’iminota 12 agaragaza uyu muraperi atanga ibiganiro by’ihumure ku bana ndetse anitabira isiganwa ryari rigamije gukusanya inkunga y’amashuri.

Diddy yagaragaye arira muri ayo mashusho yerekanwaga, ariko ibyo ntibyahinduye umwanzuro w’umucamanza, wahamije ko hakenewe igihano kiremereye kugira ngo habe isomo ku bagizi ba nabi n’ubutumwa bw’ukuri ku bahohoterwa.

P.Diddy yakatiwe igifungo cy’imyaka 4, acibwa n’ihazabu y’amafaranga 500,000$

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa