skol

Selena Gomez yarongowe [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 28, Sep 2025

featured-image

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi, Selena Gomez na Benny Blanco uzwi cyane mu gutunganya indirimbo, bakoze ubukwe nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze mu rukundo.

Uyu muririmbyi akaba n’umukinnyi wa filime ufite imyaka 33 hamwe n’umugabo we w’imyaka 37 basezeraniye muri California, kuri uyu wa Gatandatu, tariki 27 Nzeri 2025.

Selena Gomez yatangarije iyi nkuru nziza abakunzi be abinyujije kuri Instagram, ashyiraho amafoto n’amashusho y’uyu munsi udasanzwe ari kumwe n’umugabo we, yandikaho amagambo make arimo imitima ibiri ndetse n’itariki bashyingiraniweho.

Mbere y’ubukwe, Selena yakorewe ibirori byo gusezera inshuti ze bizwi mu rurimi rw’Icyongereza nka ‘Bachelorette Party’ i Cabo San Lucas muri Mexique, mu gihe Benny Blanco we yakoreye ibirori bya ‘bachelor’ i Las Vegas.

Kuva hatangira kuvugwa inkuru y’ubukwe bw’aba bombi ibyamamare byinshi byari byatangiye kugaragaza uruhare rwabyo mu bukwe. Mu bakunze kuba hafi aba bombi harimo Taylor Swift, Ed Sheeran; abakinnyi ba filime Martin Short, Steve Martin na David Henrie ndetse na Paris Hilton na we yari ku rutonde rw’abatumiwe.

Selena Gomez na Benny Blanco batangiye gukundana muri Kamena 2023, nyuma y’imyaka bakoranye indirimbo ‘I Can’t Get Enough’ mu 2019. Urukundo rwabo rwagiye ku mugaragaro mu Ukuboza 2023. Nyuma y’igihe gito, batangiye kujya mu birori bikomeye hamwe. Muri ibyo harimo Golden Globes na Emmy Awards.

Mu Ukuboza 2024 nibwo Gomez yasangije abantu amafoto y’impeta yambitswe na Benny Blanco, amusaba kumubera umugore undi nta kuzuyaza arabyemera.
Selena Gomez yavuzwe mu nkuru z’urukundo n’ibyamamare bitandukanye. Mbere ya Benny Blanco uwo baherukaga gutandukana ni Zayn Malik.

Selena Gomez yakoze ubukwe

Selena Gomez n’umugabo we bakoze ubukwe bworoheje nk’uko bari barabitangaje

Bari bamaze imyaka ibiri bakundana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa