skol
fortebet

Shaddyboo yahishuye ibintu 4 yakundiye Manzi Jeannot wigaruriye umutima we

Yanditswe: Tuesday 15, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shadddyboo uyoboye mu bakurikiranwa na benshi kuri instagram mu Rwanda, nyuma yo kwemeza ko yabonye umusore wamutwaye uruhu n’uruhande yatangaje ibyo yihariye byatumye amwegurira umutima we.
Shaddyboo aherutse kuzuza abamukurikira umunsi ku wundi basaga miliyoni 1 kuri Instagram, kuwa 26 Gashyantare 2022, ndetse aritegura gukora ibirori byo kwishimira agahigo yaciye, kuri uyu wa 12 Werurwe 2022 bikaba bizabera muri The Keza Hotel nayo izaba iri gutahwa, aho (...)

Sponsored Ad

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shadddyboo uyoboye mu bakurikiranwa na benshi kuri instagram mu Rwanda, nyuma yo kwemeza ko yabonye umusore wamutwaye uruhu n’uruhande yatangaje ibyo yihariye byatumye amwegurira umutima we.

Shaddyboo aherutse kuzuza abamukurikira umunsi ku wundi basaga miliyoni 1 kuri Instagram, kuwa 26 Gashyantare 2022, ndetse aritegura gukora ibirori byo kwishimira agahigo yaciye, kuri uyu wa 12 Werurwe 2022 bikaba bizabera muri The Keza Hotel nayo izaba iri gutahwa, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 5Frw ahasanzwe n’ibihumbi 10Frw mu myanya y’icyubahiro.

Shaddyboo yahaye ikinyamakuru cya Inyarwanda.com, yongeye gushimangira ko ari mu rukundo rw’ikibatsi maze ahishura impamvu yamuhisemo n’icyo yabonye arusha abandi basore cyatumye amwegurira umutima we. Yagize ati" Icya mbere ni inshuti yanjye ikomeye, ikindi atandukanye cyane n’abantu nabonye. Ni umugwaneza, yicisha bugufi, ni umwana mwiza bya hatari ni amahirwe kumugira mu buzima bwanjye, ndamukunda".

Yakomeje avuga ko bamaze igihe bakundana, tumubajije uko kingana aragereranya avuga ko byibura ari nk’umwaka. Yavuze ko atazi urukundo uko rwaje kugeza ubwo rubaye ikibatsi, ashimangira ko nyuma yaho yemeje ko bakundana byamwongereye undi mubare w’abamukurikira kuri Instagram.

Jeannot wituriye muri Kenya wegukanye Shaddyboo, ubwo kuwa 08 Werurwe 2022 ababikurikiraniye hafi hatangiraga gukwirakwira ko ari mu rukundo na Shaddyboo, yari afite abamukurikira kuri Instagram babarirwa mu bihumbi 3 n’amagana.

Kandi, Manzi afite ubuhanga mu gufotora no gutunganya amashusho, kavukire ye ikaba ari mu karere ka Musanze uretse ko yakuriye i Nyamirambo aho yavuye yerekeza Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa