skol
fortebet

Shaddyboo yakoze igikorwa cy’urukundo mu bana 100 bo mu miryango itishoboye[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 03, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo yakoze igikorwa cy’urukundo we n’umuryango we n’ishuti ze basangira n’abana barenga 100 ku munsi Mukuru wa Eid al-Fitr usoza Igisibo cy’Ukwezi kwa Ramadan.
Ku munsi w’ejo tariki ya 2 Gicurasi 2022, nibwo Shaddyboo yakoze igikorwa cy’urukundo asangira Irayidi n’abana baturutse mu miryango itandukanye. Ni igikorwa cyabereye mu mujyi rwagati kuri Gift Restaurant iherereye mu nyubako ya KCT [Kigali City Tower]. Muri icyo (...)

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo yakoze igikorwa cy’urukundo we n’umuryango we n’ishuti ze basangira n’abana barenga 100 ku munsi Mukuru wa Eid al-Fitr usoza Igisibo cy’Ukwezi kwa Ramadan.


Ku munsi w’ejo tariki ya 2 Gicurasi 2022, nibwo Shaddyboo yakoze igikorwa cy’urukundo asangira Irayidi n’abana baturutse mu miryango itandukanye. Ni igikorwa cyabereye mu mujyi rwagati kuri Gift Restaurant iherereye mu nyubako ya KCT [Kigali City Tower].

Muri icyo gikorwa Shaddyboo yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ari igikorwa ategura mu rwego rwo gusangira n’abana baturuka mu miryango itishoboye.
Ati" Buri mwaka iki gikorwa nkunze kugitegura ngasangira n’abana, biranshimisha cyane. Nkunda abana ngashimishwa no kubabona bishimye, Imana ishimwe ko ikibinshoboje."

Asoza ikiganiro kigufi twagiranye Shaddyboo yaboneyeho gushimira abamufashije muri iki gikorwa barimo Gift restaurant na Top Choco ya sosiyete ya Abanoub General Trading abereye Brand Ambassador ari nayo yamuhaye shokola zo guha abana.

Shaddyboo avuga ko mu bihe by’ibyishimo abantu baba bakwiye kwibuka n’abatishoboye yaba mu gusangira nabo cyangwa no mu bindi bikorwa ibyo ari byo byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa