skol
fortebet

Shaddyboo yasubije abamwibasiye ku mafoto aherutse gusohora ari gusomana n’indi nkumi bavuga ko yabaye umutinganyi

Yanditswe: Wednesday 15, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddybo yasubije abibaza ku mafoto amugaragaza ari gusomana n’indi nkumi yateje urundogoro ku mbuga nkoranyambaga bagakeka ko Shaddyboo nawe yaba ari umutinganyi.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo amafoto yasakaye ahantu hose ku mbuga nkoranyambaga, ndetse mu bitekerezo bitandukanye abantu bagiye batanga, abenshi bagiye bavuga ko ari amabara ndetse ko Shaddyboo yakoze amahano akomeye cyane.

Mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru Inyarwanda dukesha iyi nkuru yavuze ku raya mafoto ,avuga ko uwayafashe atari azi icyo agamije, “gusa ni amafoto asanzwe” ndetse ko ibyo abantu bakeka atari byo.

Shaddyboo yakomeje avuga ko uwo muntu yamwoheje nawe atari abizi, kuko bayafashe batazi icyo bagamije ndetse ko ari ubucucu gusa.

Yagize ati: “Icya mbere cyo niba uwo muntu yanyoheje ntabwo nari mbizi bayafashe, sinzi icyo yari agamije ariko ibyo byose bakeka ni ubucucu ni amafoto nyine gusa.’’

Shaddyboo amaze iminsi 11 ateguje abakunzi be n’abakunzi b’umuziki nyarwanda indirimbo “Apuana”, mu bigaragara izasohokana n’amashusho yayo ndetse na Shaddyboo muri aya mashusho y’integuza akaba agaragaramo.


Abantu benshi bakomeje kwibaza niba Shaddyboo yaba yinjiye mu muziki nyuma yo kugaragara mu mashusho, ndetse niba koko haba hagiye kumvikana ijwi rya Shaddyboo bwa mbere aririmba.

Gusa mu kiganiro Shaddyboo aherutse kugirana na InyaRwanda, ibi bibazo abantu bibaza byose abibajijwe yavuze ko bikiri ibanga, gusa ararikira abantu kuzakurikira indirimbo cyane ko yamaze gusohora integuza yayo.


Shaddyboo umaze iminsi 11 ateguje indirimbo ye yambere ‘yinjiye mu muziki’

Ubusanzwe Mbabazi Shadia [Shaddyboo] arasabana ndetse iyo muganira wumva acishamo akisekera. Shaddyboo yavukiye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge k’Umujyi wa Kigali ku wa 20 Mata 1992. Ni imfura mu muryango w’abana bane, abahungu babiri n’abakobwa babiri kandi ababyeyi be bose baracyariho.

Amashuri abanza yayize mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda no mu Burundi, amashuri yisumbuye ayarangiriza mu ishuri ryisumbuye rya Isilamu ry’ahazwi nko kwa Gaddafi riherereye i Nyamirambo mu ishami ry’Imibare n’Ubugenge (Math-Physique).

Shaddyboo nyuma yo gusomana n’iyi nkumi

Shaddyboo avuga ko yakuze acecetse cyane, yitonda kandi agira isoni nyinshi. Gusa, ngo yakuze yumva ko ashobora kuzaba umugore w’umukire ariko atazi inzira bizacamo, ndetse akumva azamenyekana nabwo atazi uburyo azamenyekanamo kuko atari umuhanga mu kuririmba cyangwa gukina filimi.

Shaddyboo yavuze ko kuva kera yakundaga amafoto cyane ari na yo yamufashije gutangira kumenyekana kubera amafoto yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga, n’ubwo bamwe batamuvugaga neza kuko bamufataga nk’uwamamaza ubusambanyi kubera imyambaro yabaga yambaye.

Ikintu cya mbere yagezeho nk’uko abivuga, ni ubukire mbere yo kwamamara. Ubukire yavugaga bwa mbere ni ukubona amaraso ye (abana) dore ko afite abana babiri b’abakobwa yabyaranye na Meddy Saleh, usanzwe utunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi akaba ari nawe watungayije amashusho y’indirimbo agiye gusohora.

Shaddyboo yagaragaje ko iyi nkumi yitwa Muchomante usanzwe afite umukunzi w’umuhungu, ndetse bakaba batuye muri Amerika gusa uyu mukunzi wa Muchomante akaba yaragaragaye mu nteguza ya Shaddyboo.
Akomeza avuga ko kuba azwi ari ishema, kuko ari ibintu yifuje kandi yabigezeho nk’uko yabishakaga.

Shaddyboo yagaragaye mu mashusho y’indirimbo zitandukanye abijyanywemo na Meddy Saleh, zirimo iya King James yitwa ‘Buhoro buhoro’, ‘Oya’ ya Buravan, ‘Gakegake’ ya Igor n’izindi nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa