skol
fortebet

Shaddyboo yavuze ku mashusho yabiciye arikumwe na Tanasha Donna wabyaranye na Diamond

Yanditswe: Monday 10, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamidelikazi Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka shaddyboo_92 yagize icyo atangaza nyuma y’amashusho yasakajwe arikumwe n’umwe mu bagore b’Umuhanzi Diamond Tanasha Donna.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 8 2023, Nyakanga nibwo aya mashusho ya Shaddyboo ari gusabana na Tanasha Donna yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga benshi bavuga ko ababaye abakunzi ba Kizigenza Diamond Platnum bahuye. Ni amashusho agaragaza aba bagore bari gusangirira mu kabari, amashusho (...)

Sponsored Ad

Umunyamidelikazi Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka shaddyboo_92 yagize icyo atangaza nyuma y’amashusho yasakajwe arikumwe n’umwe mu bagore b’Umuhanzi Diamond Tanasha Donna.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 8 2023, Nyakanga nibwo aya mashusho ya Shaddyboo ari gusabana na Tanasha Donna yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga benshi bavuga ko ababaye abakunzi ba Kizigenza Diamond Platnum bahuye.

Ni amashusho agaragaza aba bagore bari gusangirira mu kabari, amashusho yashyizwe hanze akabagaragaza bishimanye bikomeye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Shaddyboo yifashishije aya mashusho yifuriza isabukuru nziza Tanasha Donna, undi na we ayashyiraho amushimira.

Shaddyboo asobanura iby’aya mashusho yagize ati"Tanasha twahuriye ahantu Manzi Jeannot yizihirizaga isabukuru ye y’amavuko, na we yari ari kwizihiza iye kuko bayiziriza rimwe, bitewe n’uko dusanzwe tuziranye byarangiye dufashe ariya mashusho.”

Tanasha Donna ni umwe mu bagore bakurikirwa n’abatari bake muri Kenya no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, uyu akaba yaramamaye kurushaho ubwo yakundanaga na Diamond banabyaranye umwana w’umuhungu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa