Shaddyboo yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga nyuma y’imyaka myinshi[Ifoto]
Yanditswe: Wednesday 06, Sep 2023
Mbabazi Shadia wamamaye cyane nka Shaddyboo ni umwe mu banyarwandakazi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyamaga cyane cyane Instagram kubera amafoto akunze gushyira hanze.
Nyuma y’igihe kinini adashyira hanze amafoto yatumye iba icyamamare , yongeye gusangiza abakunzi be ifoto imugaragaza ibice bye hafi ya byose ,ni ifoto ikomeje guteza impaka ndetse iri gutangwaho ibitekerezo bavuga ko ariwe mwamikazi w’imbuga nkoranyambaga z’u Rwanda ngo nubwo ataraherutse kubikora .
ShaddyBoo ni umubyeyi w’abana babiri b’abakobwa yabyaranye na Meddy Saleh utunganya amashusho y’abahanzi nyuma baza gutandukana,buri umwe ahitamo inzira ze gusa bose bakazajya bahuzwa n’aba bana babyaranye.
Shadddyboo uyoboye mu bakurikiranwa na benshi kuri instagram mu Rwanda, nyuma yo kwemeza ko yabonye umusore wamutwaye uruhu n’uruhande aherutse gutangaza ibyihariye byatumye amwegurira umutima we.
Dore ifoto ya Shaddyboo yongeye kuvugisha benshi kumbuga nkoranyambaga
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *