skol
fortebet

Sharifa wari umukunzi wa Jay Polly yerekanye umusore bari mu rukundo[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 14, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwimbabazi Sharifa wahoze ari umugore wa nyakwigendera Jay Polly yerekanye umusore bari mu munyenga w’urukundo yasimbuje undi waherukaga kumwambika impeta.

Sponsored Ad

Muri 2020 ni bwo Uwimbabazi Sharifa yeruye ko yatandukanye na Jay Polly icyo gihe ahishura ko afite umukunzi mushya Aimé Nshogoza ndetse nyuma aza no kumwambika impeta.

Nyuma yo kwambikwa impeta, amakuru avuga ko urukundo rw’aba bombi rwatangiye kugenda ruyenga gahoro gahoro kugeza ubwo mu minsi ishize byamenyekanye ko Uwimbabazi Sharifa asigaye afite umukunzi mushya wa Mutangana Destiny.

Uwimbabazi Sharifa aheruka gutangaza ko yabonye urundi rukundo rushya agira ati “Turakundana kandi rwose ndabizi neza ko ari we ugiye kumpindurira ubuzima.”

Abajijwe niba yaratandukanye na Aimé Nshogoza wari waramwambitse impeta, yavuze ko ibyabo byarangiye rwose kandi anyuzwe n’urukundo rw’umusore bari kumwe.

Mu 2015 nibwo byamenyakanye ko Jay Polly asigaye abana n’umukunzi we wa kabiri uwimbabazi Sharifa yari amaze gusimbuza Nirere Afsa Fifi bari barabyaranye imfura.

Nyuma y’imyaka itanu babana nk’umugore n’umugabo nubwo nta sezerano bari bakagiranye, muri Kanama 2020 byaje kumenyekana ko bamaze gutandukana.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa