skol
fortebet

Sheebah Karungi agiye guhishura umuyobozi ashinja ko yamuhohoteye

Yanditswe: Thursday 19, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi ukomoka mu Gihugu cya Uganda wamamaye nka Sheebah Karungi aherutse gutangaza ko hari umugabo uri mu bakomeye muri iki Gihugu wamuhohoteye kuri uyu wa gatatu biravugwa ko ashobora kumutangaza.

Sponsored Ad

Amakuru ahari avuga ko uyu muhanzikazi Sheebah uri mu bakunzwe muri Uganda no mu karere, yavuze ko uyu munsi ashobora gutangaza amazina y’uwo munyacyubahiro cyangwa akayatangaza undi munsi muri iki cyumweru.

Umwe mu bakora mu rwego rwa Polisi yabwiye Chimpreports ati “Sheebah arateganya gusohora itangazo kuri uyu wa Gatatu ubundi agahishura uwo ashinja.”

Ku wa Mbere tariki ya 09 Gicurasi 2022, Sheebah Kalungi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho avuga uko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’umwe mu bagabo b’abanyacyubahiro muri Uganda wifuje ko baryamanira mu modoka.

Chimpreports ivuga ko uwo mugabo ushyirwa mu majwi na Sheebah ari umwe mu bagabo bigeze kugira umwanya uri mu yikomeye muri Uganda.

Bamwe mu bahaye amakuru iki gitangazamakuru, bavuga ko uwo mugabo uri mu kiruhuko cy’izabukuru, asanzwe arindwa mu buryo budasanzwe.

Shebbah aherutse guhanagura icyaha k’unyamakuru Andrew Mwenda wari washyizwe mu majwi ko ari we ushobora kuba yaramukoreye ihohoterwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa