skol
fortebet

Sheebah Karungi yagaragaje ko atigeze ashyigikira ihohoterwa Sandra Teta yakorewe na Weasel

Yanditswe: Friday 12, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Sheebah Karungi uri kubarizwa mu Rwanda yagaragaje agahinda yatewe n’ihohoterwa sandra Teta yakorewe n’uwari umugabo we Weasel ashimangira atari ibikorwa bibereye ikiremwamuntu.

Sponsored Ad

Sheebah Karungi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru yakoze ku wa 11 Kanama 2022 ubwo yari abajijwe icyo atekereza ku bimaze iminsi bivugwa hagati ya Weasel na Sandra Teta.

Uyu muhanzikazi yahishuye ko yababajwe bikomeye n’ibyo Weasel yakoze, aboneraho no kugira inama abagore ko ntawe ukwiye guhohoterwa.

Ati “Abanzi bazi ko ndi impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore, sinkunda umugabo uwo ariwe wese wahohotera umugore, ntabwo bikwiye! Mushobora gutandukana mu mahoro niba koko kubana bibananiye. Ibyo Weasel yakoze ni amakosa kandi ntibikwiye.”

Sheebah yavuze ko Weasel akwiye gukurikiranwa mu butabera kandi ahamya ko yizeye ko abo bireba bari kubikurikirana.

Ati “Ibyo Weasel yakoze si byo rwose kandi biteye isoni, byerekana ko Abanya-Uganda bose ariko bameze ariko si byo, ntabwo abagabo bo muri Uganda bose bakubita abagore. Nizeye ntashidikanya ko polisi n’amategeko bari gukurikirana iki kibazo.”

Ku rundi ruhande ariko, Sheebah yagiriye inama abagore, ati “Kuri Teta n’abandi bagore, niba umugabo agukubise rimwe hita ugenda, ntabwo ukwiye gukubitwa iyubahe ureke kuguma ahantu ufatwa nabi.”

Sheebah yasoje asubiza abanyamakuru ko impamvu we atajya akunda kuvuga ku by’urukundo rwe ari uko ari igice cy’ubuzima bwe yumva kidakwiye kujya mu itangazamakuru cyangwa ku karubanda.

Sheebah Karungi ari mu Rwanda aho yitabiriye iserukiramuco rya ‘ATHF’ yatumiwemo azahuriramo na Kizz Daniel ndetse n’abandi bahanzi bakomeye hano mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa