Shein yahagaritse gucuruza ibipupe bikoreshwa mu mibonano mpuzabitsina kuko bisa n’abana
Yanditswe: Tuesday 04, Nov 2025
Urubuga rw’ubucuruzi rwa Shein rwatangaje ko rwahagaritse burundu kugurisha ibipupe bikoreshwa mu mibonano mpuzabitsina (sex dolls) ku Isi hose, nyuma y’uko rurezwe kugurisha ibifite isura nk’iz’abana bato.
Ibi byaturutse ku itangazo ryatanzwe n’Urwego rushinzwe kurengera abaguzi mu Bufaransa (DGCCRF), rwasabye ko hakorwa iperereza nyuma yo kubona ko ibipupe bicuruzwa kuri uru rubuga bifite isura nk’iy’abana, ibishobora gukurura ibyaha byo gusambanya abana.
Shein yatangaje ko yahagaritse burundu konti zose z’abacuruzi bari bafite ibi bipupe, ndetse ikuraho ku rubuga rwayo igice cyabarizwagamo ibikoresho byifashishwa mu mibonano mpuzabitsina.
Ubuyobozi bwa Shein bwemeje ko hatangiye iperereza ryimbitse rigamije kumenya uburyo ibyo bicuruzwa byabashije kugera ku rubuga rwabo.
Umuyobozi mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Shein, Donald Tang, yavuze ko “kurwanya ikoreshwa ry’abana mu buryo bw’ubusambanyi ari ibintu bitagibwaho impaka na Shein,” kandi ko “uzabigiramo uruhare wese azahanwa byihuse kandi bikomeye.”
Ubushinjacyaha bwa Paris bwatangaje ko bwamaze kwakira ibirego byaturutse muri DGCCRF ku rubuga rwa Shein ndetse no ku yandi masoko nka AliExpress, Temu na Wish, kubera kugurisha ibipupe bisa n’abana.
Ibi bibaye mu gihe Shein yari hafi gufungura iduka rya mbere mu Mujyi wa Paris.
Minisitiri w’Imari w’u Bufaransa yaburiye Shein ko ishobora guhagarikwa mu gihugu niba idafashe ingamba zihamye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *