skol
fortebet

Sherrie Silver umaze kuba icyamamare mu kubyina yabwirwaga ko ari mubi kandi adashoboye bikamutera kurira cyane

Yanditswe: Sunday 13, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Sherrie Silver umaze kubaka ibigwi mu kubyina, yagaragarije urubyiruko ibyarufasha mu iterambere ryarwo, arusangiza ibirushya yahuye nabyo n’uko yahanganye akabirenga kugeza aho atangiye gukabya inzozi.

Sponsored Ad

Sherrie Silver yatanze ikiganiro kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama, mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’urubyiruko wabereye muri BK Arena mu Mujyi wa Kigali.

Ni umuhango wateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Urubyiruko, Imbuto Foundation ndetse na Giants of Africa, umuryango washinzwe na Masai Ujiri hagamijwe kuzamura umukino wa Basketball ku Mugabane wa Afurika.

Iki gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko cyanitabiriye na Madamu Jeannette Kagame. Cyahuriranye n’iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’ riri kubera mu Rwanda mu kwizihiza imyaka 20 ishize uyu muryango ushinzwe.

Sherrie Silver yatangiye ashimira Masai Ujiri wamutumiye muri iki gikorwa cyo kuganiriza urubyiruko ndetse na Perezida Paul Kagame.

Ati “Impamvu turi hano ni ukubera ko dufite inzozi ngari. Nahoze buri gihe mfite inzozi ngari ariko ndi umukobwa watereranywe, natereranywe ku myaka mike cyane y’ubukure. Nibuka ko nashakaga kuba umukinnyi wa filime cyangwa umuririmbyi, n’ubwo icyo gihe ntari nshoboye kuririmba ariko narabishakaga.”

Yakomeje avuga ko yabayeho acibwa intege biturutse ku kuba yariraburaga ndetse anananutse cyane. Ati “Ariko, abantu buri gihe bakambwira ko nirabura cyane cyangwa se nanutse cyane[…] ubwo navaga muri Afurika njya mu Bwongereza uko navugaga Icyongereza byari bisekeje, abantu buri gihe bampaga impamvu zinyereka ko ntagomba kugira inzozi ngari.”

Yakomeje avuga ko ikintu cyamufashije ari ukudacika intege na mama we ukunda kumutera imbaraga ku buryo ibintu byose iyo yabonaga byazambye we yamuteraga imbaraga kandi yabwirwa ko ari umubi we akaza amubwira ko ari ikizungerezi. Abwira uru rubyiruko kudacika intege mu buzima.

Ati “Barambwiraga ngo ndi mubi, mushobora kwiyumvisha ibyo bintu? Ubwo nari mfite imyaka 15 nabonye amahirwe yo kujya muri filime yiswe “Africa United” yerekanywe hano mu Rwanda no muri Londres, ariko nashoboraga kwicara hariya nkavuga ngo ndi igikara cyane ntacyo nzageraho[…] ntabwo ngiye kubeshya narariraga cyane.”

“Mama yarambwiraga ati ‘ uri mwiza, ugiye kubikora’ ariko simwizere mu by’ukuri kubera ko n’ubundi ibyo nibyo mama wawe aba agomba kukubwira, gusa nyuma natangiye kubyizera ibyo yambwiraga.”

Yakomeje abwira uru rubyiruko kwiyegereza abantu barutera imbaraga. Ati “Bizabafasha. Ikindi kandi bikorere inshuti zawe (Kutazica intege) kubera ko utazi ibyo ziri gucamo.”

Sherrie Silver yakomeje avuga ko yakomeje guhanyanyaza akirengagiza ibicantege. Avuga ko n’ubwo atari azi kuririmba yumvaga yabikora ndetse yakabije inzozi ze ubwo yahimbiraga indirimbo Perezida Kagame ubwo yajyaga mu Bwongereza uyu mukobwa akiri umwana muto.

Ati “Haje amahirwe ubwo nari mfite imyaka 14, Nyakubahwa Perezida Kagame yari kuza mu Bwongereza nasabye Ambasaderi kuri icyo gihe, mubaza igihe Perezida Kagame azazira, ndamusaba nti wambabariye nkamuhimbira indirimbo, mbabarira nzamuririmbire. Njye ntabwo nari nzi kuririmba. Ku bw’ibitangaza barabyemera ndetse inzozi zanjye ziba impano kubera kwizera.”

Ati “Kubera kwizera nashoboye kwandika indirimbo ya Perezida w’u Rwanda ku myaka 13 cyangwa 14. Ndi hano kubabwira ko inzozi zanyu atari ubusazi. Masai yatangiranye n’inzozi ze muri Afurika gusa ikibazo ni iki: Ni iki ugiye gukora binyuze muri izo nzozi zawe uyu munsi?”

Uyu mukobwa yavuze ko ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije isi yabuze ikintu akora akiyemeza kujya yifata amashusho ari kubyina n’andi atetse ari mu rugo bikaza kumuhesha akazi muri sosiyete ikomeye, agaragaza icya mbere ari uko ukoresha inzozi zawe n’uko ukoresha ibikuri hafi nk’imbuga nkoranyambaga.

Sherrie Silver yavugiye imbere y’abanycyubahiro bari aho ndetse n’urubyiruko rwari ruhateraniye ko ubu noneho ashaka ko mu myaka 10 iri imbere ashaka kuzaba afite ikigo gikomeye gifasha abanyempano nyarwanda mu ngeri zitandukanye.

Uretse Sherrie Silver, Rt Lt Gen Roméo Dallaire wari Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi , Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors, Masai Ujiri n’abandi batandukanye bari mu bagiranye ibiganiro n’urubyiruko rurenga 2000 rwari ruteraniye muri BK Arena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa