SKOL igiye kongera guhuriza abaraperi bakomeye mu gitaramo ’MIC Tribe’
Yanditswe: Thursday 23, Oct 2025
Abaraperi bo mu kiragano gishya bakunzwe n’abiganjemo urubyiruko bategerejwe mu gitaramo gikomeye cya ’MIC Tribe’, kigiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko icyabanje cyasize amateka mu muziki wa Hip-hop Nyarwanda.
Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo 2025, muri Mundi Center, kikaba cyaratewe inkunga n’uruganda rwa Skol Brewery Ltd rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, binyuze mu kinyobwa cyarwo cya Skol Malt.
Mu gitaramo cya mbere cya MIC Tribe, abahanzi, abakunzi ba muzika n’abahanga mu by’umuco bari bahuriye hamwe, ibigaragaza ko Hip-hop nyarwanda ifite umusingi ukomeye n’ijwi rikura buri munsi.
Kuri iyi nshuro, abategura iki gitaramo batangaje ko biteguye kongera kuzamura urwego rw’imyidagaduro mu mujyi wa Kigali, binyuze mu njyana, imivugo n’imbaraga zihariye.
Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye bwa Mundi Center na Skol Malt, gifite intego yo guteza imbere abahanzi bakizamuka, gushyigikira ubuhanzi bushingiye ku muco wo mu mijyi no kongera gutuma urubyiruko rw’abahanzi rugaragaza ijwi ryarwo mu muziki w’u Rwanda.
Umwe mu bahagarariye Mundi Center yavuze ko MIC Tribe atari igitaramo gusa, ahubwo ari ihuriro rihuza umuryango wa Hip-hop, aho ubuhanzi buhurira n’ubumwe n’imbaraga z’urubyiruko.
Yagize ati: "MIC Tribe ni umuryango. Ni aho Hip-hop ihurira n’umuryango nyawo, aho ubuhanzi buvuga ubutumwa bufite intego kandi bukubaka."
Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri gifite insanganyamatsiko igira iti “The Tribe Speaks”, igamije kugaragaza uko ubumwe bugenda bukura hagati y’abahanzi n’abafiteamajwi akomeye bikomeje kugira uruhare mu kugaragaza isura y’umuziki n’umuco nyarwanda.
Ku rubyiniro, hazagaragara abahanzi bakomeye n’abashya bafite ubuhanga buhanitse mu njyana ya Hip-hop barimo Logan Joe, Kenny K-Shot, Angell Mutoni, Bushali, Bulldog na Trizzie Ninety Six.
Uretse umuziki, abazitabira iki gitaramo bazanahabwa umwanya wihariye mu kugaragaza umuco w’imijyi binyuze mu bikorwa by’ubugeni bwo ku mihanda, amashusho n’ibikorwa by’ubufatanye bw’abaterankunga, byose bigamije gutanga ubunararibonye bushya bwo kwidagadura no guhuza umuziki n’umuco.
Hazaba harimo n’aba-DJ bazavanga injyana z’ibihe byahise n’izigezweho, ndetse n’ubugeni bwo ku mihanda. Abitabiriye bazishimira umwuka w’ubumwe, ubwisanzure n’ubuhanzi, babifashijwemo na Skol Malt, ikinyobwa kigezweho mu Rwanda.
Skol Malt nk’umuterankunga mukuru, ishimangira ko ishyigikiye gahunda ziteza imbere urubyiruko, ubuhanzi n’umuco nyarwanda.
Kugeza ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo, ari kuboneka ku rubuga rwa mundi.rw cyangwa ukanyura kuri 662700*712#.
MIC Tribe yatangijwe muri uyu nk’igitaramo cya mbere cyahariwe Hip-hop mu Rwanda, gifite intego yo guteza imbere umuco ugezweho, guha ijambo impano nshya no kubaka urubuga abahanzi n’abakunzi ba muzika bahuriraho.
Bushali agiye kongera gutarama muri ’MIC Tribe’
Ish Kevin na we azagaragara muri iki gitaramo
Kenny K-Shot azaba ahari
Angell Mutoni uri mu bahanzikazi b’abahanga azatarama
Hazaba hari n’aba-Dj batandukanye bavanga umuziki uryoheye amatwi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *