SKOL iri gutanga amatike y’ubuntu yo kwinjira mu gitaramo cya Davido
Yanditswe: Friday 24, Oct 2025
Abakunzi b’umuziki w’icyamamare Davido bashyizwe igorora, kuko abifuza kuzitabira igitaramo cy’uyu muhanzi w’umunya-Nigeria uzwi ku ndirimbo zakunzwe hirya no hino ugiye kongera gutaramira i Kigali, batekerejweho na SKOL maze ibagenera amatike y’ubuntu ndetse n’ibindi bihembo by’akataraboneka.
Ni igitaramo kizaba ku itariki ya 5 Ukuboza 2025, kikazaba kimwe mu byaranze umwaka wa 2025 mu Rwanda. Cyatewe inkunga na SKOL Malt, ikinyobwa gisanzwe kigezweho ku rubyiniro, imyidagaduro n’ibitaramo bikomeye.
Ni muri urwo rwego hashyizweho poromosiyo, aho umuntu agura ’bucket’ ya Skol Malt bakamuha ’scratch cards’ nyinshi agahitamo, ubundi bakayishishura icyo asanzemo bakacyimuha.
Mu bihembo biri gutangwa, harimo amatike ya VIP n’amatike asanzwe yo kwinjira mu gitaramo cya Davido, amatike yo kujya ahantu hatandukanye mu bikorwa byo kwitegura iki gitaramo, ingofero, Bluetooth speaker, Skol Malt bucket n’ibindi.
Skol irasaba abantu bose kwitabira ibi bikorwa byo kwitegura igitaramo cya Davido ku bwinshi, kugira ngo babashe gutsindira ibi bihembo.
Muri iki gitaramo, Davido azahuriramo na Kitoko muri BK Arena, azaba amurika Album nshya yise ’5ive’ igizwe n’indirimbo 17, yasohotse ku wa 18 Mata 2025. Iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi nka Chris Brown, Omah Lay, Shenseea, Musa Keys, Tay C, Dadju n’abandi.
Iyi album y’iminota 49:09, Davido yayikozeho mu gihe cy’imyaka hafi itatu dore ko yayitangiye mu 2023 nyuma yo gusohora iyitwa ‘Timeless’.
Davido utegerejwe i Kigali bizaba ari ubwa gatanu ahataramiye dore ko ubwa mbere hari mu 2014, yongera kuhataramira mu 2015.
Ibi bitaramo byabanjirije icyo yahakoreye mu 2018 n’icya Giants of Africa aherukamo mu 2023.
Davido, uri mu banya-Nigeria bamaze gufata Isi yose mu muziki, yakunzwe mu ndirimbo nka Fall, If, Unavailable n’izindi.
Mu kwitegura igitaramo Davido agiye gukorera i Kigali, abakunzi ba Skol Malt bashyizwe igorora

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *