skol
fortebet

Sky2 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 20, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Sky2 wamamaye cyane kumvugo nka wabagahe, nizindi zitandukanye yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Bakarere Sandrine bari bamaze igihe kinini babana bakaba banafitanye umwana umwe.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 20 Mutarama 2022, ubera mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi.
Sky2 yasezeranye na Bakarere Sandrine nyuma y’uko bari bamaze igihe babana ndetse banafitanye umwana w’umuhungu witwa hirwa Sabin, ariko icyo gihe cyose bakaba batari (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Sky2 wamamaye cyane kumvugo nka wabagahe, nizindi zitandukanye yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Bakarere Sandrine bari bamaze igihe kinini babana bakaba banafitanye umwana umwe.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 20 Mutarama 2022, ubera mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi.

Sky2 yasezeranye na Bakarere Sandrine nyuma y’uko bari bamaze igihe babana ndetse banafitanye umwana w’umuhungu witwa hirwa Sabin, ariko icyo gihe cyose bakaba batari barasezeranye nk’umugore n’umugabo.

Mu Kiganiro Sky2 yatangaje ko akimara guhamya isezerano n’umugore we, yavuze ko uyu mugore we bafitanye amateka akomeye, bacanye mu bihe bikomeye ariko ntibacike intege iyi ikaba ari imwe mu mpamvu zatumye amushaka.

Sky2 yahamije isezerano rye mu mategeko

Yagize ati’’ Njye n’umugore wange twatangiye gukundana mu 2014, tubana mu 2017 mu gihe cy’umwaka turangije turatandukana, twongera gusubirana mu 2019 ari nabwo namuteraga inda tubyara umwana mu 2020 witwa Hirwa Sabin Brayn A.K.A dop Boy.’’

SKY 2 yakomeje ati’’ Rero gufata icyemezo cyo kujya mu murenge nagifashe bitewe n’uburyo namubonye, urumva umuntu nk’uyu tumaze igihe twizerana yandinze byinshi birimo gusesagura, gufungwa, rero naricaye ndavuga ngo uyu mugore twacanye mu bihe bikomeye twanabanye mu rugo kwa papa na mama reka mwereke icyizere murinde n’amagambo.’’

Bakarere Sandrine ubwo yahamyaga isezerano rye imbere y’amategeko

Sky2 yavuze ko ari ibyishimo kuko uyu munsi yamaze gufata ikiganza imbere y’abayobozi n’igihugu cye asaba Imana n’abantu kubashyigikira kugira ngo bazabyare hungu na kobwa yongeraho ko ubushobozi uko buzagenda buboneka bazakora n’ubukwe kuko imiryango yagiye ibatererana.

Sky2 yavuze ko yasezeranye n’umugore akunda cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa