skol
fortebet

Snoop Dogg arashijwa gusambanya ku ngufu umugore mu myaka 9 ishize

Yanditswe: Monday 14, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi w’icyamamare Snoop Dogg yajyanywe mu nkiko n’umugore umushinja kumusambanya mu myaka icyenda ishize.

Sponsored Ad

Uyu mugore wareze uyu muhanzi yagiye mu nkiko atanga ikirego mu mazina ya Jane Doe nk’uko ikinyamakuru People cyabitangaje. Uretse uyu muraperi, mu kirego anavugamo inshuti ye magara yitwa Bishop Don Juan.

Mu kirego cyatanzwe mu rukiko rw’i California, uyu mugore uvuga ko asanzwe ari umubyinnyi wabigize umwuga, atangaza ko yahoze akorana bya hafi na Snoop Dogg na Don Juan nk’umubyinnyi wabo mu bitaramo.

Jane Doe yavuze ko mu 2013 yajyanye n’inshuti ye mu gitaramo cya Snoop Dogg mu kabyiniro ka Club Heat Ultra Lounge gaherereye i California.

Ngo icyo gihe Don Juan yatumiye aba bakobwa uko ari babiri kuri studio ya Snoop Dogg aho inshuti ya Jane Doe yamaze igihe kinini kugeza mu gicuku.

Icyo gihe ngo Jane Doe yasabwe na Don Juan ko yamujyana mu rugo cyangwa bagatahana mu rugo rw’uyu mugabo.

Avuga ko batahanye bakaza kubyuka basubira kuri studio aho Snoop Dogg yari ari. Icyo gihe ngo Jane yageze kuri iyi studio atameze neza agiye mu bwiherero Snoop aramukurikira amusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina undi arabyemera kubera gutinya ko hari icyamubaho.

Uyu mugore avuga ko nyuma y’ibi bikorwa yagize ingaruka zirimo umunaniro, ihungabana, kugira inzozi mbi, kurwara umutwe n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa