Snoop Dogg ashyigikiye filime zirimo abaryamana bahuje ibitsina
Yanditswe: Friday 17, Oct 2025
Umuraperi Calvin Cordozar Broadus Jr., uzwi cyane ku izina rya Snoop Dogg, yongeye kugarukwaho nyuma yo gutangaza ibitekerezo binyuranye n’ibyo yari yatanze mbere, ku bijyanye na filime z’abana zigaragazwamo iby’abaryamana bahuje ibitsina.
Uyu muhanzi w’imyaka 53 uzwi cyane mu ndirimbo nka “Drop It Like It’s Hot”, aherutse kuvuga ko atewe impungenge n’uburyo filime zimwe z’abana zigaragazamo ibikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina, avuga ko bibatera ibibazo ababyeyi batiteguye gusubiza.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro cya podcast “It’s Giving’’, aho yavuze ko mu 2022 yajyanye umwuzukuru we kureba filime ya Pixar yitwa ‘Lightyear’, ariko akagira isomo rikomeye ayikuramo.
Ati: “Iyo filime irimo abagore babiri babana, barera umwana ndetse bagasomana. Umwuzukuru wanjye yahise ambaza ati ‘Papa Snoop, ese umugore ashobora kubyara ari kumwe n’undi mugore?’ Sinamenye icyo musubiza. Njye nari najyanywe no kureba filime y’abana, si ukubasobanurira ibintu nk’ibyo.”
Snoop yakomeje avuga ko ibyo byamuteye ubwoba bwo kujyana abana kureba filime zifite ibice nk’ibyo, kuko bashobora kubona ibintu bitaboneye ku myaka yabo. Ati: “Ni abana bato. Ese koko bakeneye kwerekwa ibyo bintu bakiri bato? Iyo babajije ibibazo urenze ubushobozi bwawe, wumva uhuye n’ingorane.’’
Nubwo yavuze ibyo kuri iyi nshuro, Snoop Dogg yagaragaye muri gahunda nshya igamije gushyigikira urukundo rudafite imipaka.
Yifatanyije na GLAAD (Gay and Lesbian Alliance Against Defamation) mu gikorwa cyabo ngarukamwaka cyitwa Spirit Day.
Mu kiganiro cyanyuze kuri YouTube ku wa 16 Ukwakira 2025, Snoop yatangaje indirimbo ye nshya y’abana yise “Love Is Love”, ivuga ku gukundana n’ubwubahane hagati y’abantu bose.
Ati: “Ni ikintu cyiza kubona abana bafite ababyeyi baturuka mu buzima butandukanye, ariko bose bakabatoza urukundo. Urwango cyangwa urukundo byose birigishwa. Kandi niba ari ba se babiri, cyangwa ba nyina ari babiri, byose ni urukundo, kandi urukundo nirwo rugomba kuyobora.”
Yashimye kandi ababyeyi bose bitangira abana babo, avuga ko we ubwe afite amahirwe yo kwigisha urubyiruko binyuze mu muziki we.
Filime “Lightyear” yavuzweho na Snoop ni yo ya mbere ya Disney na Pixar yagaragaje ku mugaragaro abahuje ibitsina basomana, ibintu byateje impaka zikomeye mu gihe yasohokaga.
Mu ntangiriro, icyo gice cyasohotsemo bamwe bashakaga ko gikurwamo, ariko abakozi ba Pixar n’abashyigikiye uburenganzira bw’abo mu muryango w’ababana bahuje ibitsina LGBTQ+ bandikiye ubuyobozi bwa Disney yagize uruhare mu ikorwa ryayo, bavuga ko kutagaragaza urukundo rw’abahuje ibitsina ari ugukomeza kubahutaza.
Ibi byatumye icyo gice gisubizwamo, kigaragaramo gusomana kw’abagore babiri.
Nubwo Snoop Dogg yari yigeze kugaragaza impungenge kuri filime nk’izo, ubu yemeje ko, icy’ingenzi ari uko “urukundo rutagira imipaka” kandi ko abana bakwiye kwigishwa kubaha abandi bose, uko bari kose.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *