Spice Diana yasabye abahanzi bifuza kuramba mu muziki kwirinda ‘ibishegu’
Yanditswe: Sunday 28, Sep 2025
Umuhanzikazi w’Umunya-Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutanga igitekerezo ku mpaka zikomeje kuvugwa mu muziki wo muri Afurika y’Uburasirazuba, aho bamwe mu bahanzi bakoresha amagambo y’urukozasoni mu ndirimbo zabo mu gihe abandi bashyira imbere ibihangano bishingiye ku nyigisho.
Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe mu karere, yavuze ko buri muhanzi afite abamukurikira bitewe n’uburyo ahitamo gukora umuziki we. Ariko ashimangira ko umuziki utarimo amagambo y’urukozasoni ari wo ukomeza kuramba kandi ugahesha uwukora icyubahiro mu gihe kirekire.
Yagize ati: “Ntabwo ushobora kugereranya ibyiza. Abaririmba indirimbo z’urukozasoni amafaranga bahembwa ni make, kandi igihe bamara mu muziki kiba gito.”
Spice Diana yakomeje avuga ko umuziki w’umwimerere uha umuhanzi amahirwe yo kwitabira ibitaramo bikomeye no kwinjira mu rwego mpuzamahanga, bikaba ari amahirwe adahabwa abahera ku ndirimbo z’urukozasoni. Yongeyeho ko bene uyu muziki ugaragaza ishema ry’umuhanzi, ugatuma ahembwa amafaranga menshi kandi akubaka izina ritangirika.
Ku ruhande rw’abasesengura umuziki, bavuga ko amagambo ya Spice Diana ari isomo rikomeye ku bahanzi bakiri bato bashaka kwihuta mu kumenyekana bakifashisha amagambo y’urukozasoni. Bavuga ko nubwo indirimbo nk’izo zishobora guhita zikundwa mu gihe gito, zitaramba kandi akenshi zisenya isura y’umuhanzi mu gihe kirekire.
Spice Diana yongeye kugira inama abahanzi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *