skol

Spyro yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 19, Sep 2025

featured-image

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Oludipe Oluwasanmi David uzwi cyane nka Spyro, yatangaje ku mugaragaro ko yamaze kwambika impeta umukunzi we Janet Atom, nyuma y’urukundo rwatangiye mu buryo butunguranye mu kabyiniro i Lagos.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo ’Who Is Your Guy’ yasangije abamukurikira kuri Instagram amafoto agaragaza uburyo yambitse impeta Janet Atom, aboneraho no gutangaza isengesho rye risubijwe.

Spyro yasobanuye ko we n’umukunzi we bahuriye bwa mbere mu kabyiniro ku wa 30 Werurwe 2024, ubwo yari ari mu kazi, bikarangira abonye urukundo nyakuri.

Yagize ati: “Ku wa 30 Werurwe 2024, isi yanjye yarahagaze ubwo nabonaga urukundo ahantu ntatekerezaga. Saa 2:48 za mu gitondo nahuriye n’igisubizo cy’amasengesho yanjye @_callme_njure mu kabyiniro i Lagos. Uhereye icyo gihe kugeza ubu, buri munsi nawumaze nishimye. Wakoze kwemera kunyemerera, mukundwa wanjye J. Sinshobora gutegereza kuzamara ubuzima bwanjye bwose ndi kumwe nawe.”

Janet Atom, umukunzi wa Spyro, ni umunyabukorikori wibanda ku bwiza (make-up artist) akaba ari nyiri kompanyi Beatzby_Nj. Ni umukobwa wizewe i Lagos, uzwi kandi ko akunda ingendo no gusangiza ubuzima bwe ku mbuga nkoranyambaga. Afite kandi indangagaciro z’ubukristo asangiye na Spyro.

Spyro, wahindutse icyamamare mu 2022 kubera indirimbo ye ’Who Is Your Guy,’ akomeje kugira ibikorwa by’ingenzi mu muziki. Yashyize hanze izindi ndirimbo zakunzwe nka No Gree For Anybody, Billing, For You na Funke, ndetse anakorana n’ibyamamare nka Tiwa Savage na Simi. Mu ntangiriro za 2024, yari yavuze ko yahisemo kwifata kugeza igihe azashakira umugore, kuko buri gihe yumvaga nta mahoro mu mutima igihe yabaga yishoye mu busambanyi.

Mu kiganiro yakoze mu 2024 cyanyuze kuri Drip Check, Spyro yagaragaje ko kubona urukundo rw’ukuri ari ikibazo gikomeye ku bantu bazwi cyane. Ubu ariko, asa n’uwabonye uwo umutima we wifuzaga, ndetse abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yerekanye ko ari kimwe mu bigize ibyishimo bikomeye afite mu buzima.

Iyi nkuru yatumye abakunzi n’inshuti ze bishimira cyane iyi ntambwe ye na Janet, abantu benshi bamwifuriza ubuzima bushya bwuzuye urukundo n’amahoro.

Spyro aritegura kurushinga n’umukunzi we Janet Atom yamaze kwambika impeta

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa