skol
fortebet

Symphony Band iri gutegura igitaramo cy’amateka yatumiyemo Ric Hassan

Yanditswe: Wednesday 20, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Itsinda ry’abaririmbyi n’abacurunzi rya Symphony Band ryateguye igitaramo cyabo cya mbere cy’amateka batumiyemo umuhanzi ukomeye w’umunya-Nigeria Ikechukwu Eric Ahiauzu [Ric Hassani], uzwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka ‘Only you’.

Sponsored Ad

Ric Hassan, ni we ubwe watangaje ko ateganya gukorera igitaramo mu Rwanda. yabitangaje abinyujije kuri Konti ye ya a Twitter mu ijoro ry’uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, avuga ko mu Ukuboza azaba ari mu Rwanda, Uyu muhanzi yananditse abaza abanyarwanda niba biteguye gutaramirwa.

Niyontezeho Etienne uhagararariye Symphony Band yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko batumiye uyu muhanzi mu gitaramo kinini bateguye kizaba tariki 4 Ukuboza 2021.

Ati “Ni igitaramo tugiye gukora twise ‘Fantasy Music Concerts’ kizajya kiba kenshi bitewe n’uko kizakirwa, Ric Hassan ni we twahereyeho.

Nicyo gitaramo cya mbere iri tsinda riteguye. Etienne avuga ko abantu bakwiye kwitega kureba ibyo amaso yabo atarabona.

Ati “Ni ibishya mu muziki kuko turimo gutegura ibintu bidasanzwe. Nicyo gitaramo cya mbere duteguye bizaba bitandukanye cyane n’uko dusanzwe ducurangira abandi bantu.”

Etienne yanavuze ko ari bo bazacurangira Ric Hassani mu gitaramo. Yavuze ko abandi bahanzi bo mu Rwanda bazaririmba muri iki gitaramo bazabatangaza mu minsi iri imbere.

Itsinda rya Symphony Band rigizwe n’abasore bane n’inkumi, rimaze gucurangira abahanzi batandukanye mu bitaramo n’ibirori bikomeye.

Ric Hassani ugiye gutaramira mu Rwanda ni umunya-Nigeria kavukire washyize imbere injyana ya Pop, akaba umunyamuziki n’umwanditsi w’indirimbo.

Mu 2012, yasohoye indirimbo yise ‘Dance Dance Baby Dance’ yatumye ahangwa amaso na benshi.

Mu ntangiriro za 2021, uyu muhanzi yasohoye indirimbo nka ‘Thunder Fire You’ na ‘Everything’ azikurikiza Album yise ‘The Prince i Became’ iriho indirimbo 17.

Ni Album iriho indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi barimo Nicky Jam, Sauti Sol, Zoro, Frank Edwards, Kuami Eugene, Fumbani Changaya n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa