Tanzania: Umuraperi yatawe muri yombi kubera kunenga Leta
Yanditswe: Sunday 26, Mar 2017
Emmanuel Elibariki ‘Ney wa Mitego’ yatawe muri yombi na polisi mu Ntara ya Morogoro muri Tanzania, kubera indirimbo inenga Leta ya Magufuli.
Muri iyo ndirimbo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko hari abayobozi bafite impamyabumenyi z’incurano.
Umuyobozi w’Intara ya Dar es Salaam, Paul Makonda, amaze iminsi agarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, avugwaho ko mu mashuri yisumbuye yaguze indangamanota agahindura n’amazina.
Umuraperi Ney wa Mitego “yatawe muri yombi saa munani z’ijoro (...)
Emmanuel Elibariki ‘Ney wa Mitego’ yatawe muri yombi na polisi mu Ntara ya Morogoro muri Tanzania, kubera indirimbo inenga Leta ya Magufuli.
Muri iyo ndirimbo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko hari abayobozi bafite impamyabumenyi z’incurano.
Umuyobozi w’Intara ya Dar es Salaam, Paul Makonda, amaze iminsi agarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, avugwaho ko mu mashuri yisumbuye yaguze indangamanota agahindura n’amazina.
Umuraperi Ney wa Mitego “yatawe muri yombi saa munani z’ijoro ryakeye, nk’uko byemejwe Ulrich Matei, umuyobozi wa Polisi wungirije mu Ntara ya Morogoro.
Uyu muyobozi avuga ko Ney wa Mitego aza kujyanwa Dar es Salaam ngo abazwe kuri iyi ndirimbo ye inenga abahanzi n’abanyepolitiki, nk’uko tubikesha Ikinyamakuru Mwananchi
Muri iyo ndirimbo avuga ko nta bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo buri muri Tanzania, akavuga kandi ko umuyobozi mwiza ari uwemera kunengwa.
Avuga kandi ko hari abayobozi banywa ibiyobyabwenge, abakumbuye Jakaya Kikwete wabanjirije Perezida Magufuli muri Perezidansi.
Agaruka ku bakobwa akavuga ko harimo abakora imibonano mpuzabitsina babihuje, akavuga ku bahanzi bagenzi be akavuga ko na bo barimo abanywa ibiyobyabwenge, ubundi akerekeza amaso mu itangazamakuru akavuga ko ritinya Leta.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *